Kuri uyu wa Mbere ushize, abantu batatu baguye mu mpanuka ya kajugujugu yaguye ku birindiro by’ingabo hafi y’umurwa mukuru wa Niger, Niamey .
Minisiteri y’ingabo ya Niger mu itangazo yoherereje AFP yagize iti: “Kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17 y’Igisirikare cya Niger, yari igarutse ivuye mu myitozo isanzwe, yaguye ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare ivuye ku kibuga cy’indege cya Niamey”.
Yongeyeho iti: “Ikibabaje ni uko abo bakozi batatu, ofisiye n’umusirikare muto ba Niger ndetse n’umwigisha w’umunyamahanga, bapfiriye aho, nubwo inzego z’ubutabazi zashyize ingufu mu kuzimya umuriro .”
Komisiyo ishinzwe iperereza “yahise ishyirwaho kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibabaje”, nk’uko minisiteri ikomeza ivuga.
Niger, igihugu gikennye cyane cyo muri Sahel, kiragerageza kongera ingufu mu ngabo zacyo, zimaze igihe zihanganye n’urugomo rw’Abajihadiste kuva mu 2015 ku butaka bwacyo bunini, ahanini bugizwe n’ubutayu.


