Mu mwaka utaha nta gihindutse u Rwanda ruzaba igihugu cya kabiri cya Afurika kizatangira gukoreshwamo umuti wa Cabotegravir uterwa mu rushinge umara igihe kirekire uzafasha abanduye Sida kudahora bafata ibinini bigabanya ubukana bifatwa buri munsi .
Zimbabwe yemeje uyu muti mu ntangiriro z’ukwezi gushize.
Iri terambere rije nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishyize ahagaragara umurongo ngenderwaho hagati muri uyu mwaka aho ibihugu byo ku Isi byahamagariwe gufata uyu muti uterwa mu rushinge hemejwe ko ufite akamaro kanini mu guca intege bwandu bwa virusi itera SIDA. ”
Cabotegravir (CAB-LA) ifite ubushobozi bwo kuziba icyuho ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera sida bafite ikibazo cyo kubona imiti isanzwe igabanya ubwandu, ariko hari impamvu nyinshi zituma idakwirakwizwa hose nk’uko iyi nkuru dukesha Taarifa ikomeza ivuga.
Ni umuti kandi ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura agakoko gatera Sida mu gihe hari igikorwa cyamushize mu byago byo kwandura nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ufite kano gakoko ,kuba hari ikintu kijombana cyangwa gikebana cyamukomerekeje kandi cyakoreshejwe n’umuntu ufite kano gakoko.
Impuguke mu by’ubuvuzi Geoffroy Liegeon, na Jade Ghosn, hamwe na Kaminuza ya Paris mu Bufaransa, mu kinyamakuru cy’ubuvuzi kibanda kuri virusi itera SIDA, banditse ko CAB-LA “yerekana intambwe ikomeye mu gukumira virusi itera SIDA muri iyi myaka ya vuba.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya virusi itera sida, Dr. Eric Remera, mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), yabwiye Taarifa ko imiti izaba iteguye hagati ya 2023 na 2024.
Ati “Hatabaye impinduka, umuti uzaba uteguye mu 2023-2024,”
“RBC ubu, mu bintu by’ibanze, iri kuvugana n’impuguke mu buvuzi ngo hamenyekane umubare w’abarwayi bakenera umuti uterwa mu rushinge,”
Abo mu nzego z’ubuzima kandi bavuga ko uyu muti uterwa mu rushinge uzajya uboneka aho imiti ifatirwa ku bigo nderabuzima no mu miryano itegamiye kuri leta itanga inama .


