Umufatansa Kylian Mbappé yahaye Paris Saint-Germain asanzwe akinira amabwiriza igomba kubahiriza, kugira ngo abashe gukomezanya na yo.
Mbappé wongereye muri PSG amasezerano y’imyaka itatu mu mpeshyi y’uyu mwaka, abona yarabeshywe n’iriya kipe y’i Paris nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye, ibyatumye yongera guhindura intekerezo.
Ikinyamakuru Sportskeeda cyatangaje ko mu byo Mbappé w’imyaka 24 y’amavuko yasabye PSG kugira ngo babone ubwakomezanya, harimo kugurisha umunya-Brésil Neymar Jr.
Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko Mbappé yifuza ko PSG yirukana umutoza Christophe Galtier ikamusimbiza Zinedine Zidane kuri ubu udafite ikipe yo gutoza.
Ikindi ngo ni uko iriya kipe yasinyisha rutahizamu Harry Kane usanzwe akinira Tottenham Hotspur y’iwabo mu Bwongereza.
Mbappé yahaye PSG aya mabwiriza mu gihe hari amakuru avuga ko Real Madrid yahoze yifuza gukinira itakimukeneye, nyuma yo kuyihemukira ubwo yongeraga amasezerano muri PSG.
Ikinyamakuru Tribal Football kivuga ko iriya kipe yo muri Espagne kuri ubu icyo ishyize imbere ari ari uguteza imbere abakinnyi bakiri bato imaze kugwiza, keretse Mbappé ubwe ari we ubwe uteye intambwe igaragara imwinjiza muri Madrid.


