Medvedev wayoboye u Burusiya ‘yahanuye’ gusenyuka kwa EU no gucikamo ibice kwa USA

Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano akaba n’umwe mu bayoboye iki gihugu, Dmitry Medvedev, yahanuye gusenyuka k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu mwaka utaha no gucikamo ibice kwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Mu butumwa burebure yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022 bufite umutwe ugira uti ‘What can happen mu 2023 (ibishobora kuzaba mu 2023)’, Medvedev, yatangaje ko Ubwami bw’u Bwongereza buzasubira muri EU.

Ngo ubu bwami nibumara gusubira muri uyu muryango bwavuyemo mu mwaka w’2020, ni bwo uyu muryango uzasenyuka, kandi Iyero ntirizongera gukoreshwa nk’ifaranga rusange ku mugabane w’Uburayi.

Yagize ati: “UK izasubira muri EU. EU izasenyuka nyuma yo kugaruka kwa UK; Iyero rizahagara gukoreshwa n’ifaranga ryahoze ari irya EU.”

Medvedev kandi yavuze ko mu Budage hazavuka ubutegetsi bugendera ku matwara y’Abanazi buzamenyekana nka Fourth Reich, ubu bukazajya mu ntambara n’u Bufaransa.

Abona umwaka utaha ushobora kurangira muri Leta ya California na Texas muri USA hatutumbye ugusubiranamo kw’abasivili (civil war), zikazahinduka ibihugu byigenga, ariko Texas na yo ikiyunga na Mexico.

Uyu munyapolitiki avuga ko ubwo gusubiranamo kuzaba kurangiye, umuherwe uyobora ikigo cya Twitter, Elon Musk, azaba Perezida wa kimwe muri ibi bihugu bizaba byiyomoye kuri USA.

Medvedev yahanuye iherezo ribi ku masoko n’ibikorwa by’imari bya USA n’Uburayi kuko ngo bizimukira ku mugabane wa Aziya, amadolari n’Amayero ntibizongere kuzenguruka ku Isi nk’uko byahoze.

Dmitry Medvedev ni umwe mu banyapolitiki b’Abarusiya bakunze kugaragariza urwango ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko muri iki gihe u Burusiya bukomeje intambara na Ukraine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *