Aba ni abajura bari kumwe n'uyu mugore bavuga ko abagurira ibyo bibye

Rusizi: Bahangayikishijwe n’abajura babategera mu nzira bahishe amasura

Ikibazo cy’abajura kimaze gufata intera ndende mu bice hafi ya byose by’umujyi wa Rusizi, ku buryo nk’uko byemezwa n’abahatuye, ngo hari uduce tumwe twawo,nk’ahitwa mu rushakamba hafi y’umujyi rwagati, ahahora insoresore zihabategera, kuhanyura kukaba kwihara amagara, hakaba n’andi mayira bamburiramo bakanatera abaturage ibyuma ku mugoroba.

Ni ikibazo kimaze iminsi, abaturage binubira gutegerwa mu mayira mu masaha y’umugoroba n’insoresore ziba zambaye ingofero zihisha igice cyose cy’umutwe hagasigara amaso yonyine, zikabacucura utwabo turimo amatelefoni, udukapu zibashikuza turimo amafaranga, n’ibindi, abazirwanyije zikabatera ibyuma, agace kitwa urushakamba, mu kagari ka Kamashangi,mu murenge wa Kamembe, ko no kukanyuramo kumanywa bisaba kwihara amagara kuko ngo gahoramo insoresore ziba zahaze urumogi, zibakubita zikanabambura.

Aba bajura babanje kujya bategera hafi ya sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu mujyi rwagati, kuhanyura saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bikaba byari bimaze kuba ihurizo rikomeye, cyane cyane ku bagore bafite udukapu n’abagabo n’abagore bafite telefoni mu ntoki, ubuyobozi buhashyize irondo rihoraho bimukira mu bindi bice by’umujyi.

Mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe wonyine buvuga ko bumaze gufata abarenga 90 mu kwezi n’igice, bamwe bafatanwa ibyo bibye abandi basanganwa ibyuma batera abashatse kubarwanya, abandi bagafatanwa ibindi bikoresho birimo inzembe bakatisha udukapu bambura abagore n’abakobwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe buvuga ko muri uku Kuboza konyine bamaze gufata abarenga 50, umwe mu bashinzwe umutekano muri umwe mu mirenge y’uyu mujyi, yatangarije umunyamakuru wa Bwiza.com imiterere y’iki kibazo.
Ati: “Nubwo tumaze gufata uriya mubare wose,bamwe bafatanwa ibyo bibye, abandi bafatanwa ibyuma batera ababarwanyije n’ibindi birimo inzembe bakebesha udukapu tw’abagore n’abakobwa, abenshi ni abataramenyekana, baba bakinjira umujyi baturutse mu mirenge no mu tundi turere hirya no hino.’’

Avuga ko muri aba bashyashya hari abaza bigize abahirira inka kandi mu by’ukuri ntaho bajyana ubwo bwatsi ahubwo ari ukwiga umujyi neza, abenshi mu bo bafata baturuka mu mirenge y’aka karere cyane cyane Nkungu, Nkanka, Muganza na Bugarama, abo muri Nyamasheke, cyane cyane I Mwezi mu murenge wa Karengera, n’abaturuka mu tundi turere, cyane Rutsiro na Nyamagabe.

Ngo hari abaza bigize abapagasi,abayede, abacunga ibishanga bihingwamo ibigori, n’abandi bavuga ko baba bakora imirimo inyuranye ku manywa, umugoroba wagera bagatangira gutegera mu mihanda hafi ya yose y’umujyi n’inkengero zawo n’ibyuma bambura abaturage, ubarwanyije bakamukomeretsa.

Ati: “Igiteye impungenge ni uko muri abo barenga 140 bose twafashe nta n’umwe dusangana indangamuntu cyangwa ikiyisimbura. Hari abo dufatira mu gico bateze n’ibyuma, cyane cyane mu muhanda uturuka muri gare ya Rusizi ugera ahitwa ku karushaririza, bamwe bigize nk’abagiye gutega imodoka muri gare, bahengera umuntu ari wenyine bakamucurika bakamwambura twose.’’

Yarakomeje ati: “Nta muhanda n’umwe winjira mu mujyi badategeramo, guhera saa moya z’umugoroba kugera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo igice cyose cy’umujyi wacamo wenyine uramburwa byanze bikunze. Kutamburwa ni amahirwe adasanzwe, dore ko hari n’abamburwa imbere yabo n’inyuma hari abantu, ntibamenye ibibaye.’’

Uretse abategera mu mayira,abandi ngo bateye impungenge ni abaca inzugi n’amadirishya bya metaliki bakinjira bagatwara ibirimo televiziyo, abatobora bakinjira bagatwara ibirimo byose, n’abajya mu biraro bakiciramo amatungo,cyane cyane ingurube, bakayabagiramo cyangwa bakayabaga bayagejeje mu mashyamba hafi aho.

Ati: “Bafite ibyuma birebire bya ferabeto ya 16 bisongoye, bagikubita kuri metaliki bakegura igafunguka ako kanya, bakumva hariho ingufuri bagaca amadirishya,giliyaje zose bakazimaramo bakinjira, hagira nk’ubumva,kuko haba hariho amarido, yabyuka yareba akabona urugi rukinze agasubira kuryama agira ngo nta kibazo, yamara kuryama ibyari mu nzu byose bagatwara.’’

Avuga ko ubu bujura buhangayikishije cyane, gucika bigasaba imbaraga nyinshi, kuko abenshi usanga bacumbikiwe n’abaturage mu tuzu tudashobotse babishyura make, abandi bagasangwa mu bizu bidatuwe cyangwa izicyubakwa, utuzu tubamo indaya zibabikira ibyo bibye,mu miferege,muri gare ya rusizi biyise abagenzi, n’ahandi, bigasaba imbaraga nyinshi n’ubufatanye bw’abatuye umujyi bose, abafashwe ntibahite barekurwa kuko na byo ngo bibangamiye abaturage.

Habimana Innocent baherutse gutega bakamuteragura ibyuma, bakanamwambura telefoni na radiyo akajyanwa mu bitaro bya Gihundwe atacyumva, asaba ko ababikoze bahanwa kuko yumvise ko bafatiwe mu irimbi aho bamuteze bava, akanasubizwa ibye bamwibye.

Ku byerekeranye n’agace k’urushakamba gatinywa, Gitifu w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, na we yemeza ko ari agace kameze nabi cyane ku mutekano w’abaturage, ubwo baheruka kuhakora umukwabu bahafatiye insore sore 36 ku manywa y’ihangu zirimo izinywa urumogi zinambura abahanyura, ko bagiye kuhakaza umutekano hakongera kuba nyabagendwa.

Ku bivugwa ko aba bajura bakazwa n’uko ubuyobozi bwambura urubyiruko ibyo rucuruza rwabura ikindi rukora rukiroha mu bujura, mu buraya ku bakobwa, n’ibiyobyabwenge, uyu muyobozi kimwe n’uwa Gihundwe Ingabire Joyeux,bavuga ko ntaho bihuriye kuko ntawe bafata ngo basange hari ikindi yakoraga yaretse, kuko hari n’abagabo bakuze bafatwa bamaze imyaka irenga 15 muri izo ngeso baranze kuzireka.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko nyuma yo kubona ari ikibazo gihangayikishije, inama y’umutekano y’akarere itaguye yagifatiye ingamba zihamye, ku buryo hafatwa benshi, abafatanywe izo ntwaro gakondo cyangwa ibyo bibye bakabihanirwa, abandi bakajyanwa mu kigo ngororamuco kugororwa.

Ati: “Nta mahwemo tuzabaha kuko namwe mwiboneye ko batangiye gufatwa. Inama y’umutekano y’akarere itaguye yabifatiye ingamba. Twahereye mu midugudu dukangurira abaturage kudufasha guhangana n’iki kibazo,cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Abajura bari bamaze kuba benshi banakora ibikorwa bibi cyane mu baturage, cyane kubamburira mu mayira.’’

Avuga ko bidakwiye kumva ko hari agace mu gihugu abaturage batinya kugeramo cyangwa ko hari inzira batanyura, agasaba abaturage gufata iya mbere mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe ku bo bakeka,bakanizera inzego zabo z’umutekano n’irondo, ko n’ahatari amatara agiye kuhashyirwa kuko n’ ikizima kibatiza umurindi.

Ikindi abatuye uyu mujyi bamaze igihe binubira ngo kidafatirwa ingamba kandi ubuyobozi bukibona, ngo isoko ry’amatelefoni yakoze rya buri mugoroba riremwa cyane cyane n’urubyiruko ahitwa muri Metewusi mu mujyi rwagati,bakeka ko ari ayo ruba rwiriwe rwambura mu mayira, bagasaba ko riseswa kuko baritunze agatoki igihe kandi nta kirikorwaho.

Aba ni abajura bari kumwe n'uyu mugore bavuga ko abagurira ibyo bibye
Aba ni abajura bari kumwe n’uyu mugore bavuga ko abagurira ibyo bibye

Aba ni bamwe mu bategera abagenzi mu mayira bakabambura
Aba ni bamwe mu bategera abagenzi mu mayira bakabambura

Uyu yafatanywe inkoko n'amasafuriya yari amaze kwiba
Uyu yafatanywe inkoko n’amasafuriya yari amaze kwiba

Imwe mu ngofero yatawe n'abari bamaze kwambura umusore telefoni, radiyo na kumutera ibyuma
Imwe mu ngofero yatawe n’abari bamaze kwambura umusore telefoni, radiyo na kumutera ibyuma

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *