Koreya y’Epfo mu gahinda nyuma yo kumara amasaha 5 ihiga indege z’iya Ruguru, ikabura n’imwe ihanura

Leta ya Koreya y’Epfo iri mu gahinda n’umuhangayiko nyuma y’aho ingabo zayo zimaze amasaha atanu zihiga utudege tutagira abapilote (drones) twa Koreya ya Ruguru twari twarenze agace katavogerwa, ariko zikabura na kamwe zihanura.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo gisobanura ko kuri uyu wa 26 Ukuboza, Koreya ya Ruguru yohereje utudege dutanu mu kirere ibihugu byombi bihuriyeho, kirasa amasasu y’umuburo, nyuma y’aho cyohereza mu kirere indege z’indwanyi na kajugujugu zigaba ibitero kugira ngo ziduhanure.

Indege z’iki gisirikare, nk’uko BBC News ibivuga, zamaze amasaha atanu zirukanka kuri utu tudege, ariko zibura ibipimo kugeza dusubiye mu kirere cya Koreya ya Ruguru.

Umuyobozi w’igisirikare cya Koreya y’Epfo, Gen. Kim Seung-kyum, mu itangazo risaba imbabazi abatuye muri iki gihugu yasohoye kuri uyu wa 27 Ukuboza, yavuze ko kunanirwa guhanura utu tudege byagaragaje ko iki gihugu gifite icyuho mu guhangana n’ibitero nk’iki.

Gen. Kyum yatangaje ko mu busanzwe, igisirikare cya Koreya y’Epfo cyashobora guhangana n’ibitero bya ‘drones’, ariko bikigoranye gutahura no kurasa utudege duto cyane nk’uko Koreya ya Ruguru yohereje muri iki kirere.

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-Yeol, mu kiganiro yagiranye n’abagize guverinoma kuri uyu wa 27 Ukuboza, yabamenyesheje ko agiye gushaka uburyo hashyirwaho umutwe w’igisirikare uzahabwa inshingano yo kugenzura ibikoresho by’igisirikare cya Koreya ya Ruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *