Kuri uyu wa Gatatu, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko inyeshyamba za M23 ziteganya gutera Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru “kubera imigambi mibisha ”.
Minisitiri w’ingabo, Gilbert Kabanda, wemeje ibi, agaragaza ko iyi ntego “ikandagira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byafashwe mu nama ya Luanda”.
Kabanda yongeyeho ko “ingabo zikomeje kuba maso kandi ziyemeje kurengera ubusugire bw’igihugu”, ashimangira imyanzuro y’inama ya 81 y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Ukuboza.

Iyi nkuru dukesha Actualite.cd, ivuga ko muri iki cyumweru, inyeshyamba za M23, zatangaje ko zavuye muri Gurupoma ya Kibumba, zagerageje gucengera zigana mu burengerazuba bwa Goma, muri Teritwari ya Masisi.
FARDC yo ifata kuva i Kibumba kw’ inyeshyamba za M23 “nko kuyobya uburari”, ivuga ko ahubwo uyu mutwe urimo gukaza ibirindiro byawo ahandi hantu.
Umuvugizi wa FARDC, Gen. Sylvain Ekenge yagize ati: “Imitwe yose yavuye i Kibumba, aho gusubira mu myanya yabo ya mbere ya Sabinyo (…) yafashe ikindi cyerekezo cyo kujya gukomeza ibirindiro byayo bya Tongo, Kishishe na Bambu hagamijwe kwigarurira ako karere mu burengerazuba bwa Goma.”
Kubera igitutu mpuzamahanga, inyeshyamba za M23 ziherutse gukora umuhango wo gushyikiriza ibice bya Kibumba zari zigaruriye ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Umuvugizi w’uyu mutwe yavuze ko bemeye kuva aha nk’ikimenyetso cyiza kubw’amahoro.”


