P. Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bwo kurinda igihugu, yunamira abasirikare baguye ku rugamba

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazishimiye ku bw’umurava n’ubunyamwuga zagaragaje mu kurinda igihugu mu mwaka wa 2022; aboneraho kunamira abasirikare babitakarijemo ubuzima.

Ni ibikubiye mu butumwa bwifuriza Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya wa 2023 Perezida Kagame yazigeneye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022.

Muri ubu butumwa Perezida Kagame yashimye “ibikorwa by’intangarugero by’Ingabo z’u Rwanda, umurava n’ubunyamwuga [bwazo] mu kuzuza inshingano zazo z’ibanze zo kurinda abaturage n’inkike z’u Rwanda, ndetse no gukemura ibibazo by’ingutu byerekeye umutekano w’abantu nk’umusingi w’amahoro arambye.”

Yavuze ko ibirenze imbibi z’u Rwanda Ingabo zagize uruhare mu gukemura ibibazo mu bihugu bya Afurika bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubufatanye bifitanye na rwo, by’umwihariko muri Mozambique na Repubulika ya Centrafrique aho zatanze umusanzu mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abasirikare boherejwe mu bihugu bitandukanye babereye u Rwanda ba ambasaderi beza bahora bahagarariye indagagaciro ruhagazeho.

Yunzemo ati: “Ndifuza kubashimira mwese ku bwo guhesha ishema igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu gishima ubwitange bukomeye aba basirikare bagaragaje, bijyanye no kuba bitoroshye gutandukanya abari kure y’imiryango yabo mu bihe nk’ibi bisoza umwaka.

Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho kunamira abasirikare baguye ku rugamba muri uyu mwaka wa 2022, anihanganisha imiryango yabo.

Ati: “Ndunamira abavandimwe bacu bagiye bitanze byimbitse mu gihe barimo bakorera igihugu cyacu ndetse n’Isi muri 2022. Nihanganishije mbikuye ku mutima imiryango y’abapfuye, nanabizeza ko abayobozi ndetse n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije namwe.”

Perezida Paul Kagame yibukije Ingabo z’u Rwanda ko intangiriro z’umwaka mushya ari umwanya wo kongera umusanzu wo kurinda u Rwanda ibibazo ibyo aribyo byose, mu rwego rwo gutuma ubukungu ndetse n’iterambere igihugu cyagezeho cyiyushye akuya biramba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *