Umuraperi Kanye West akomeje kuburirwa irengero

Nyuma y’imyitwarire idahwitse yatumye abantu benshi bakoranaga bitandukanya na we kurusha mbere hose, ubu hari ibihuha birimo kuvugwa ko Kanye West yazimiye .

Mu gihe ibihuha byo kubura kwe bikomeje gukwirakwira kuri interineti, nubwo, benshi bibaza niba ari ukuri,, kuri ubu uwari manager we ufitanye nawe ikibazo mu rukiko nawe aremeza ko yagerageje kumushakisha ariko yamubuze.

Uwahoze ashinzwe inyungu z’ubucuruzi bwa Kanye West, usigaye wiyita Ye, ngo akomeje kugerageza gushakisha uyu muraperi ngo amushyikirize ubutumire mu rukiko kubera ikirego yamurezemo amwishyuza miliyoni 4,5$ ariko ntabwo abasha kumubona.

Thomas St. John, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’uyu muraperi, yatanze ikirego kimwishyuza miliyoni 4.5 z’amadolari y’Amerika kubera amafaranga atishyuwe. Ariko ikinyamakuru The Sun kivuga ko St. John atashoboye kubona Ye ngo amushyikirize icyemezo kimuhamagaza mu rukiko kandi asaba kongererwa igihe kugira ngo azabashe kumubona.

“Nk’ikibazo rusange, twagize ikibazo cyo kwemeza aderesi ya Kanye West kuri ubu”, ni ibikubiye mu byo St John yamenyesheje urukiko yongeraho ati “twagerageje kumwoherereza email” kuri “aderesi eshatu zitandukanye.” Ubutumwa bwoherejwe kuri aderesi imwe ngo bwasubiye ku wabwohereje.

Iyi dosiye ivuga ko itsinda rya St. John “ritarabasha kubona Kanye West” kubera “kutabasha kumenya aho atuye ubu.”

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo Ye amaze amezi menshi “asembera, ava aha ajya hariya adafite mu by’ukuri ahantu hazwi atuye nubwo yagaragaye i Los Angeles muri uku kwezi.

Ikirego cyatanzwe na St. John, kandi kivuga ko Ye yamutontomeye cyane kandi akagaragaza umujinya mwinshi mu nama bari barimo muri Mutarama 2022, cyatanzwe mu gihe uyu muraperi ari mu ruhuri rw’ibibazo kubera ibitekerezo yagiye atanga byagaragaye nk’ibyibasira Abayahudi.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko iyi dosiye ivuga kandi ko St. John atabashije kuvugana n’abunganizi ba Ye kuko bigaragara ko ubu adafite umwunganira.

Mu Kwakira, amakuru yavugaga ko Kanye West yakoranaga na Camille Vasquez, umunyamategeko wari uhagarariye Johnny Depp mu rubanza yari ahanganyemo na Amber Heard wahoze ari umugore we. Ariko umubano wabo w’akazi ngo warangiye nyuma y’iminsi ubwo Kanye West yangaga kwisubiraho ku magambo yibasira Abayahudi yatangaje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *