Komanda w’ingabo za EAC zikorera mu burasirazuba bwa RDC yagiye i Kinshasa

Umunyakenya uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Gen. Jeff Nyagah, yagiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kinshasa.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko Lt Gen. Nyagah yageze i Kinshasa kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, yakirwa na Perezida Félix Tshisekedi mu biro bye.

Lt Gen. Nyagah yaherekejwe n’uhagarariye ibikorwa by’ingabo muri Ambasade ya Kenya, Col. Leya, ndetse n’Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ingabo za RDC, Gen. Maj. Tchiko Tshitambwe.

Lt Gen. Nyagah yasobanuye ko we na bagenzi be bari bajyaniye Perezida wa RDC amakuru y’uko umutekano uhagaze kuva ingabo za EAC zagera mu burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Byari mu rwego rwo guha Umukuru w’Igihugu amakuru y’uko ku kibuga cya operasiyo bihagaze, ibyo twagezeho kuva twahagera no kumubwira ibyo duteganya gukora twifatanyije na FARDC ndetse n’izindi ngabo z’akarere.”

Ingabo za EAC zemeza ko zigenzura gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, nyuma y’imishyikirano yagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warashinzemo ibirindiro. M23 na yo yemeza ko yavuye muri aka gace ariko FARDC yo ivuga ko ari ikinyoma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *