Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 uravuga ko wabohoje Abanyekongo barenga 300 bari mu maboko ‘y’umwanzi’ ari we ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FDLR, Mai Mai n’abacancuro.
Perezida wa ARC/M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko operasiyo kabuhariwe yo kuhoboza aba Banyekongo bari barafatiwe bunyago mu kigo cy’abihaye Imana cya Mokoto yabaye ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023.
Bisimwa yagize ati: “Kuri uyu wa Mbere ahagana saa tatu z’igitondo, muri operasiyo kabuhariwe yakozwe n’abasirikare bacu ba ARC, abavandimwe bacu 300 bari baragizwe imbohe na FARDC,FDLR, Mai Mai n’abacancuro muri Monastère ya Mokoto hafi ya Kitchanga babohojwe. Ubu bari ahantu hatekanye.”
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko abo M23 ivuga ko yabohoje ari Abatutsi bari batuye ahitwa Nyamitaba muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bajyanwe mu kigo cy’abihaye Imana cya Mokoto mu gihe mu bice birimo Nyamitaba habaga imirwano yarangiye M23 ibifashe. Mu guhunga, ingabo za RDC n’abazifasha ku rugamba ngo ni bwo zabajyanye.



