Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, yanyuzwe n’urugwiro Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Bujumbura tariki ya 4 Gashyantare 2023, nyuma y’imyaka igera kuri 10 atagera muri iki gihugu.
Umukuru w’u Rwanda yakiriwe na Ndayishimiye, barahoberana n’urugwiro rwinshi, ndetse bigaragara ko mu maso yabo bari bishimye cyane kuko bamwenyuraga.
Ni ikimenyetso cyiza abayobozi b’ibi bihugu byamaze imyaka 7 bidacana uwaka bari bagaragaje, ndetse kubera iyi mpamvu, amafoto yabo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akundwa by’umwihariko.
Umunyamakuru Mwangi Maina wo muri Kenya, ashingiye ku rugwiro Ndayishimiye yagaragarije Kagame, yavuze ko uyu Mukuru w’u Burundi ari ku isonga muri dipolomasi mu karere igihugu cye giherereyemo, kandi ko ahanzwe amaso cyane muri uyu mwaka.
Ati: “Akarere gafite undi Master mu guhoberana. Aba i Bujumbura. Dipolomasi y’umuntu ku giti cye ni ingenzi cyane ku Mukuru w’Igihugu. Ni Umudipolomate w’Ikirenga. Perezida Evariste Ndayishimiye ari ku isonga bo mu kwitega muri uyu mwaka.”
Minisitiri Shingiro yasubije Mwangi ko ibyo yatangaje abyemera cyane, kandi ko uruhare rw’umuntu ku giti cye rwahindura umukino wa dipolomasi. Ati: “Sinabona uko mbyemera birenzeho! Ukuboko kw’umuntu ku giti cye gushobora guhindura umukino wa dipolomasi.”
Ndayishimiye, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), amaze kugaragaza ubushobozi bwihariye muri dipolomasi, cyane ko yashoboye gukura igihugu cye mu ‘muhezo’ cyahozemo ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, gitangira gukorana n’ibindi bihugu.
Mu nzira ye ya dipolomasi, Ndayishimiye yahereye ku bihugu by’abaturanyi ashaka ubucuti, agerageza gushaka uko u Burundi bwabana neza n’u Rwanda, mu gihe byari byarananiranye ku butegetsi bwabanje.



