“Imishahara ye iraremereye, ntashimisha abafana” ni yo magambo Jerome Rothen yakoresheje agira inama ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo kutongerera Lionel Messi amasezerano.
Muri rusange, ahazaza ha Lionel Messi hakomeje kuba agatereranzamba bijyanye n’uko amasezerano ye muri PSG azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023, n’ibiganiro byo kuyongera bikaba bitari kugenda neza.
Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko aganira na RMC Sports, Umufaransa wamamaye asatira aturutse mu mpande muri Paris Saint Germain Jérôme René Marcel Rothen yasabye iyi kipe kutongerera Lionel Messi amasezeranoa, cyane ko we abona uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine adashaka gukomeza kuyikinira, bijyanye n’imyitwarire imaze iminsi imuranga.
Jerome Rothen yagize ati: “Kongerera Messi amasezerano ni urwenya rwose. Kubasha guhuza bariya batatu (Mbappé, Neymar na Messi) biragoye cyane. Byongeye kandi, byateza ikibazo cy’imishahara; twese nta wutabona ko Paris Saint Germain yazagongwa n’ikibazo cy’ubukungu, iki ni igihe cyiza cyo kuzigama ibyatangwaga kuri Messi”.
Rothen utagikina yakomeje agira ati: “Nta rukundo rwa Messi ruri Parc Des Princes kuko nta kwitangira ikipe afite, yewe n’iyo atsinze ubona nta bimenyetso atanga by’uko yitaye ku bantu b’i Paris; igihe byakomeye uzamubona yubitse umutwe cyangwa yetekeze mu rwambariro, rero igitekerezo cyo kumwongerera amasezerano cyaba gipfuye”.
Nubwo bimeze bitya ariko, PSG yo yagiye igaragaza ubushake bwo kongerera amasezerano uyu Munya-Argentine w’imyaka 35 y’amavuko.

Kuva uyu mwaka w’imikino watangira Lionel Messi amaze gutsinda ibitego 14 atanga n’imipira 14 yavuyemo ibitego. Uretse Kylian Mbappé ufite ibitego 20, nta wundi mukinnyi uragira uruhare mu bitego byinshi nka we.


