Lionel Messi yatunguye abantu benshi ubwo babonaga yambaye umwenda wanditseho nimero 10 mu mugongo kandi Neymar Jr usanzwe uyambara ari mu kibuga ndetse yambaye 11.
Muri rusange, kuva Lionel Messi yasinyira ikipe ya Paris Saint Germain mu mwaka w’2021 yahisemo ko azajya yambara nimero 30 mu mugongo kuko yasanze inshuti ye magara Neymar bakinanye mu ikipe ya FC Barcelona ari we wambara nimero 10 maze ahitamo kuyimuharira.
Lionel Messi rero yaje gutungura abakunzi b’umupira w’amaguru bamubonye yambaye nimero 10 ku mukino wa ? w’igikombe cy’igihugu ‘Coupe de France’ baraye basezerewemo na Marseille ku bitego 2-1 harimo n’icya Alexis Sanchez wamamaye muri Arsenal.
Ibi byatumye abantu bibaza impamvu Messi usanzwe yambara nimero 30 mu mugongo yambaye 10 kandi Neymar wari usanzwe ayambara ari mu kibuga.
Igikombe cy’igihugu mu Bufaransa ‘Coupe de France’ ni irushanwa rifatwa nk’irushanwa gakondo ikaba ari na yo mpamvu Lionel Messi kimwe na bagenzi be babanje mu kibuga ku mpande zombi bagombaga kwambara nimero za gakondo ari zo guhera kuri 1 kugeza kuri 11 (1-11) zingana n’abakinnyi bemerewe kujya mu kibuga cy’umupira w’amaguru.

Ikindi kandi ni uko bijyanye n’amategeko y’imikino imwe n’imwe muri iri rushanwa, abakinnyi babanje ku ntebe y’abasimbura na bo ntabwo bagomba kwambara nimero zigiye hejuru y’umubare 25 ndetse zitanditseho n’amazina yabo mu mugongo.
Ibi byatumye Lionel Messi yambara nimero ye akunda ndetse yandikanye amateka kuko nimero 30 iri hejuru ya 25 itagomba kurengwa. Ku rundi ruhande Neymar na we yahise yambara nomero 11 bamenyekaniyeho muri FC Barcelona.


