Lieutenant-Colonel Nkusi Frank uheruka gutoroka Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akiyunga kuri M23, yemeje ko mu bari kugifasha ku rugamba harimo abacancuro b’abazungu.
Lt. Col Nkusi yabitangaje ubwo we na bagenzi be berekanwaga n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma.
Uyuusirikare yavuze ko hari abandi bantu bakorana n’Ingabo za Congo Kinshasa mu ntambara zihanganyemo na M23, abajijwe abo ari bo avuga ko barimo n’abazungu biyomgera ku mitwe yitwaje intwaro.
Ati: “Abakorana na FDLR barimo Mai-Mai, FDLR, Nyatura n’abazungu. Buri munsi baba bari kumwe na Gen Mayanga, baba batemberana na Gen [Hassan] Mugabo.”
Lt. Col Nkusi yavuze ko abo bacancuro b’abazungu banifashishwa ku rugamba, dore ko ari bo bakoresha intwaro ziremereye za FARDC.
Uyu musirikare yatangaje ibi nyuma y’igihe hari amakuru avuga ko Ingabo za Congo zaba z’ikorana n’abacancuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya ndetse n’aba Légionnaires b’Abafaransa.
Aba bacanshuro bageze i Goma mu mpera z’ukwezi gushize, mbere yo gutangira kwifashishwa ku rugamba.
Kugeza mu kwezi gushize amakuru yavugaga ko byibura muri Congo hari hakuba hamaze kugera abacanshuro babarirwa muri 300 bo gufasha FARDC guhangana na M23 ikomeje kuyisumbiriza.
Congo Kinshasa cyakora cyo ihakana gukorana n’abacanshuro, by’umwihariko abo mu mutwe wa Wagner.
Umuvugizi wa FARDC, Général Sylivain Ekenge, aheruka kubwira BBC ko nta bacancuro ba Wagner bari muri RDC.
Ni mu gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, we yigeze gutangaza ko abazungu bari muri RDC ari abarimu baje guhugura Ingabo zayo kugira ngo zunguke ubumenyi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyazo.


