Genzura neza niba ukurikiza izi nama zikurinda kwangizwa na mudasobwa

Mu buzima bwa buri munsi mudasobwa(computer) yabaye kimwe mu bikoresho dukoresha buri munsi; kuko usanga ahanini ikoreshwa ahantu hatandukanye, haba mu biro, ku bigo by’amashuri, mu masoko ndetse n’ahandi hantu henshi hatandukanye.

Gusa nubwo mudasobwa ikora byinshi kandi byiza ni ngombwa kwitonda mu gihe tuyikoresha. Ibi hakubiyemo kuyifata neza uyirinda ibintu bishobora kuyangiza, nanone ukamenya uburyo bwiza bwo kuyikoresha kuko ishobora kutugiraho ingaruka cyane cyane ku buzima bwacu mu gihe tuyikoresheje nabi.

Ikindi kandi mudasobwa ikoreshwa mubintu byinshi ndetse n’ abantu benshi, burya no kuyikoresha igihe kinini bifite ingaruka nyinshi bishobora gutera ku mubiri w’ umuntu uyikoresha. Zimwe muri izo ngaruka nizo ngiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Ese nkawe umuntu umara igihe kinini imbere ya mudasobwa ukora ibintu bitandukanye nko kuri internet aho ushobora kuba uri kuri ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ukora ibindi bitandukanye, wigeze wibaza bimwe mu bibazo by’ ubuzima bishobora guturuka kuri iyo mikoresherezwe ya mudasobwa mu gihe uyimaraho umwanya munini ?

Hari impamvu nyinshi zituma abantu benshi tujya twirengagiza izi ngaruka mbi zishobora kuza mubuzima bwacu, imwe muri izo mpamvu ni ukuba umuntu yumva ko ahuze cyane.Noneho reka turebere hamwe ibintu rusange bishobora gutera ibibazo by’ ubuzima mugihe umuntu amara igihe kinini akoresha mudasobwa, ndetse n’ uburyo wabyirinda.

Kugirango ubungabunge ubuzima bwawe bigufashe kwirinda ububabare bw’umugongo n’ahandi, buri gihe ugomba kwibuka kwicara muburyo butuma ureba neza kuri mudasobwa ariko udahese umugongo. Na none ntukajye wibagirwa kwiha akaruhuko inshuro nyinshi kugirango urambure imitsi n’ umubiri muri rusange. Wihe nk’umunota umwe wo kugendagenda nyuma y’agahe runaka.

Kumara umwanya ukabije ureba muri mudasobwa, bitewe n’urumuri ifite bishobora gutera indwara z’amaso zitandukanye ndetse n’umunaniro.

Kugabanya urumuri ruturuka muri mudasobwa (brightness level)
Ntukajye wegereza mudasobwa hafi cyane y’ amaso yawe
Gerageza guteganisha amaso na screen ya mudasobwa
Gerageza guhumbya(blink). Guhumbya inshuro nyinshi mugihe uri kureba muri screen ya mudasobwa ni byiza kuko bituma amaso yawe ahorana guhehera.

Ibuka gufata akaruhuko nyuma y’ igihe runaka kugirango amaso yawe nayo aruhuke.

Ntugahite woga mumaso muri ako kanya ucyimara kurangiza gukoresha mudasobwa igihe kinini.
Bibaye ngombwa niba warabyandikiwe na muganga, ushobora kugura lunettes(glasses) zikagufasha gukorera kuri mudasobwa kugirango utiyangiriza amaso kurushaho.

Icyo wakora ngo wirinde radiation nuko wagerageza kwitarura ibyo bikoresho bishobora kohereza radiation. Niba uri gukoresha mudasobwa, gerageza kutayiyegereza cyane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *