Igiciro cy’ibigori gikomeje gutumbagira kandi Leta yarashyizeho amabwiriza abigenga

Abaturage hirya no hino mu gihugu barinubira ibiciro biriho ubu by’umwihariko ibiribwa nkenerwa n’abaturage umunsi ku w’undi, kandi ubushobozi bw’amafaranga n’aho aturuka bitorohera buri wese. Barasaba Leta ko yagabanya imisoro, bityo n’abacuruzi bakagabanya ibiciro.

Ibiciro by’ibyo kurya bikomeje gutumbagira birimo iby’ibishyimbo, ibirayi, ibitoki, ibijumba, amateke, amashaza, ubunyobwa n’ibindi.

Bamwe mu baturage n’abacuruzi bo mu mirenge ya Cyuve na Kinigi mu karere ka Musanze [Bahinga kandi bakeza cyane ibirayi n’ibigori byinshi] baganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA, ntibumva uko ikilo cy’ibirayi (Kinigi) cyazamutse kikaba kigeze kuri Frw 600 mu gihe ikilo cy’impungure kigeze kuri Frw 750.

Uwitwa Bizumuremyi Nicodème ucururiza impungure mu Centre ya Nyiragihima, avuga ko bacuruza bagendeye ku biciro baranguriyeho kandi ko batakwemera gucuruza bahomba.

Ati: “Kuba ducuruza impungure bamwe kuri Frw 600 abandi kuri Frw 750 ndetse hakaba hari aba Frw 800, biterwa nuko tuba twabiranguye kuko nta wakwemera kurangura ahendwa ngo acuruze ahomba.”

Undi mucuruzi w’ibirayi witwa Munyazesa Mazimpaka we avuga ko barangura ibirayi n’abahinzi babyo kandi ko bunguka Frw100 mu kilo, bityo akavuga ko na we atarangura ahendwa ngo areke kunguka.

Yagize ati: “Nubwo nshuruza ibirayi, ntabyo mpinga kuko nanjye mbigura n’abahinzi babyo ngira ngo nunguke kandi n’undi wese ukora ubucuruzi aharanira kunguka. Yego hari ababa bashaka kunguka ibya mirenge, ariko njye si ko mbikora ahubwo nkurikije uko mba naranguye, mu kilo kimwe cy’ibirayi nungukamo amafaranga ijana.”

“Kuba rero usanze mbigurisha 550 frw ku kilo ni uko nabiranguye kuri 450 frw. Leta yareba uburyo yagabanya imisoro, bityo n’abacuruzi bakirinda guhenda abaturage kuko baba bagaruza ayo baba batanze barangura.”

Ni mu gihe umwe mubahinzi b’ibigori Nyirambanjinka Alphonsine avuga ko nawe atumva neza ukuntu ikilo cy’impungure bakigurisha 323 frw kandi mu guhinga bibasaba byinshi birimo imbuto, ifumbire, umuti, kubagara ndetse n’indi mirimo babikorera mu isarura.

Yagize ati: “Guhinga ibigori biratuvuna cyane kuko nk’iyo urebye uburyo umuhinzi avunika ahinga ibigori ntabwo yakweza ngo abigurishe kuri 323 frw ku kilo kimwe cy’impungure cyangwa 309 frw ku bidahunguye.

“Twaba duhomba kuko nkanjye ngura imbuto, nayiguze 10.000 frw, ifumbire 800 frw/kg, umuti nywugura 6000 frw, abakozi, kubagara, gusarura, kubyanika n’indi mirimo isaba ko bigera ku muguzi ari ibigori bifite ubuziranenge. Biratuvuna rero ni yo mpamvu mvuga ko ngurishije amafaranga 323 ku kilo cy’impungure yaba ari make cyane. Bivuze ngo naba mpombye.”

Nubwo bimeze gutya ariko hari itangazo riherutse gusohorwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bufatanye n’ubwumvikane na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), abahinzi b’ibigori n’abahagarariye amakoperative; rivuga ko ku bigori bihunguye, umuhinzi agomba kugurirwa ku mafaranga magana atatu na makumyabiri n’atatu ku kilo ( 323 frw/ k) mu gihe ikidahunguye ari magana atatu n’icyenda (309 frw/k).

Umunyamakuru wa BWIZA yashatse kumenya icyo inzego bireba zivuga ku itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda maze avugana n’umukozi muri RAB ushinzwe guhuza ikigo n’abakigana (PR).

Uyu yavuze ko ibyo bitareba RAB ahubwo bireba Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ari n’aho yahereye ahamagara umukozi muri iyi Minisiteri Karangwa Cassien, ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Karangwa yasubije ko “biriya ni ibiciro ntagibwa munsi ‘Minimum price’. Ni ukuvuga ko kiriya giciro uwo gifasha ni umuhinzi kuko kiba kirimo igishoro cye n’inyungu noneho akaba aricyo giciro yaheraho agurisha , akaganira n’umuguzi aricyo ahereyeho akazamura hejuru, ntabwo yajya munsi yacyo kuko agiye munsi yaba aganisha ku gihombo.”

Yakomeje avuga ko nta n’icyuho byaha umucuruzi ngo yibe abaturage kuko ngo igiciro gishyirwaho n’isoko.

Ati: “Nta cyuho biha umucuruzi kuko buriya igiciro gishyirwaho n’isoko kuko biterwa na ‘Offre na demande’, nikuvuga ngo iyo umusaruro ari mwinshi ku isoko igiciro kiragabanuka, waba mukeya kikazamuka kubera biba bishakwa n’abantu benshi kandi ari bikeya. Ni ukuvuga ko cya giciro dusohora ni cyo gifasha umuhinzi kugira ngo amenye uko agurisha n’abaguzi banini n’inganda na bo bakabona aho bahera baganira n’abahinzi.”

Mu gusoza, yavuze n’impamvu igiciro cy’ibigori cyashyizwe ku mafaranga 323 aho yagize ati ” Nubwo twavuze 323 frw/kg, abenshi bagurishije 350 frw, 380 frw ndetse na 400 frw kubari bejeje mbere. Ariya rero niyo make ashoboka ariko bashobora guheraho bakazamuka hejuru.”

“Musanze rero, bishoboka ko byaba biri hejuru kubera batareza cyangwa bikiri mu bwanikiro, gusa twabikurikirana, tukareba uko bihagaze n’ikibitera, tukabiha umurongo, abaturage ntibakomeze guhendwa.”

Abaturage barifuza iki?

Abaturage barifuza ko muri iri tangazo hakongerwamo igiciro cy’umuguzi ( Consomateur/ Consumer) kuko bigaragara ko ibiciro byahawe gusa abahinzi n’abacuruzi.

Abaganiriye n’iki gitangazamakuru bibaza niba umucuruzi azabigura n’umuhinzi kuri kiriya giciro [323 frw/k] ,akagurisha umuturage 800 frw cyangwa se hakanozwa iri tangazo ku buryo ikilo cy’impungure kitarenza amafaranga magana atanu(500 frw).

Ni ibintu bavuga ko byibagiranye mu Itangazo.

Ikindi abaturage bavuga ngo nuko n’ibindi bicuruzwa byagabanirizwa imisoro kuko byakabije kuzamurwa mu biciro by’umwihariko ibiribwa cyane cyane ibishyimbo, ibirayi, ibijumba, amateke n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa rubanda rugufi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *