Amajyaruguru: Amatara yo ku muhanda atacyaka ngo yahaye abajura urwaho

Abaturage bo mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, barinubira umwijima usigaye urangwa ku mihanda itandukanye itugize kubera amatara atacyaka, bakavuga ko biri mu mpamvu nyamukuru y’umutekano muke urangwa muri ibyo bice bitakamo amatara.

Amatara atacyaka ni amatara aherereye ku muhanda Kigali -Musanze, by’umwihariko mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo; Kivuruga na Buranga mu karere ka Gakenke ndetse n’ahandi nko ku muhanda Musanze- Rubavu mu mirenge ya Kimonyi, Gataraga na Busogo.

Hari kandi n’imihanda Musanze- Kinigi mu murenge wa Cyuve na Nyange na Musanze-Burera mu murenge wa Gacaca na Gahunga mu karere ka Burera.

Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA, harimo abo mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Bukinanyana ndetse n’abo mu murenge wa Kimonyi na Gataraga, bavuga ko babangamiwe no kuba ayo matara atacyaka kandi yarahoze yaka.

Ni ibintu bahamya ko ari imwe mu intandaro z’umutekano muke wo ku muhanda.

Uwitwa Niyogisubizo Jean d’Amour yagize ati: “Tubangamiwe n’aya matara atacyaka kuko kuva saa kumi n’ebyiri yarakaga, abaturage bakagenda nta mususu kuko habaga habona. Nk’ubu hano mu Ruvunda [mu murenge wa Kimonyi] ntiwahanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uri wenyine ngo ibyo ufite batabigucuza.”

“Abagore babambura amasakoshi yabo, amatefoni y’abagabo n’ibindi baba bafite by’agaciro ndetse no kubica bakicwa kuko nko mu minsi yashize hari umugore wo muri Shingiro biciye hano mu Ruvunda kandi bamwica bamaze no kumusambanya. Turifuza ko aya matara yakorwa, akongera kwaka kuko aduteje umutekano muke.”

Mugenzi we utuye mu murenge wa Cyuve mu kagari ka Bukinanyana, we avuga ko muri ako gace nta muntu ukigenda uko yiboneye mu masaha y’umugoroba ngo agereyo amahoro.

Ati: “Abantu banyura hano bava cyangwa bajya mu mujyi wa Musanze, bahumeka bageze kuri Sonrise [Ishuri riherereye mu nkengero z’umujyi] kuko ariho hari amatara yaka werekeza mu mujyi mu gihe kuva aho kugera mu Gahunga, aho Musanze igabanira na Burera nta tara na rimwe ryaka mu matara asaga magana atatu ari ku muhanda.”

Yakomeje agira ati: “Iyo ugeze aho hantu hatabona, wikoreye nk’agatwaro runaka barakagutwara, watabaza ntihagire n’umwe ugutabara. Telefoni n’amasakoshi by’abagore byo ni kure kubi, ntiwabicikana abo bajura bitwikira uwo muyobe. Bayadukoreye, twakongera tukagira umutekano.”

Umuyobozi wa REG mu ntara y’amajyaruguru Eng. Nzamurambaho Marcel yavuze ko amatara yose yo ku mihanda minini ari mu nshingano z’ikigo cya REG mu gihe ayo mu makaritsiye (Quartiers) ari mu nshingano z’uturere kandi amatara yose ari ku mapoto adakora kuko ngo haba hari ataratangira gukoreshwa kubera baba bakiri mu igerageza.

Yagize ati: “Amatara yose yo ku mihanda minini ari mu nshingano z’ikigo REG naho ayo muri za karitsiye (Quartiers) akaba mu nshingano z’uturere. Ubundi ayo matara yagombye kuba yaka, habaye hari atari kwaka , haba hari impamvu yabiteye kuko abakozi bacu bahora bayacamo bareba.”

“Umuntu yakwibaza ngo uwayabonye, yayabonye ryari kuko hari n’ushobora kuyanyuraho saa kumi n’ebyiri (18h00) atari kwaka n’urugero kandi ari bwake saa kumi n’ebyiri n’iminota itanu (18h05′) kuko twoherezamo abakozi bacu mu buryo buhoraho.”

Eng. Nzamurambaho yakomeje abwira BWIZA ko hari n’amatara ashinze ariko ataratangira gukoreshwa kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati: “Hari ahari amatara ashinze ariko ataratangira gukorwa nk’aho bita za Bukinanyana mu karere ka Musanze nkuko kuva Mukamira -Muhanga arashinze ariko ntaratangira gukora kuko hari ibyo Rwiyemezamirimo aba akiri gutunganya. Iyo rero atararangira, ntaba aratangira gukora.”

“Ibyo muvuga birumvikana kuko umuturage abonye ipoto ishinze iriho n’itara agira ngo imirimo yararangiye. Gusa, ku bantu batazi iby’amashanyarazi, hari imirimo iba igikorwa nko kuyahuza n’umuyoboro kugira ngo yake kandi ibyo byose kugira ngo bikorwe, hari ibigomba kubanza kwitabwaho kugira ngo barebe ko uwo muyoboro wujuje ibisabwa kuko bitabaye ibyo kugira ngo ubyumve nk’umunyamakuru, ushobora kuyashyiramo umuriro yose agahita ashya.”

Mu gusoza, Eng. Nzamurambaho yavuze ko amatara akorwa mu byiciro ndetse ko bagiye gukurikirana aho amatara ataka ari yakorwa akongera kwaka uko bisanzwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa BWIZA kuri kiriya kibazo, yavuze ko agiye kugikurikirana afatanije n’ ubuyobozi bw’uturere ndetse na REG.

Ati: “Ubusanzwe amatara ku mihanda minini ari mu nshingano za REG mu gihe ayo muri ‘Quartiers’ ari mu nshingano z’uturere. Ariko nkuko mubigaragaje, hakorwaga mentonansi (maintenance) ihoraho.”

“Bityo, aho mwagaragaje n’aho mutabashije kugera, icyo tugiye gukora ni ubufatanye n’ubuyobozi bw’uturere na REG kugira ngo ibishoboka bikemurwe byihuse kugira ngo abaturage bakomeze kugira umutekano usesuye.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *