Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF), Sgt Dominic Vudriko Aluma, wabarizwaga muri Brigade ya 501, yabuze ubuzima mu buryo bubi nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abantu mu Karere ka Apaa bakamukubita kugeza bamwishe nk’uko bivugwa n’abaturage mu turere twa Amuru na Adjumani.
Ibi byabaye igihe Sgt Aluma, aherekejwe n’abagabo batandatu bo mu bwoko bwa Madi, bivugwa ko bateraga Umudugudu wa Tekwi, muri Paruwasi ya Labala, Intara ya Pabbo mu Karere ka Amuru, mu gitondo cyo kuwa Gatanu ushize. Umuyobozi w’umudugudu wa Apaa, Charles Okoya yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyakwigendera na bagenzi be bateye urugo aho bahohoteye umuhinzi waho kugira ngo ave muri ako gace.”
Uyu nyakwigendera na bagenzi be bashinjwaga gutoteza umuhinzi waho, Richard Odongkara, bituma abaturage bihorera, bibaviramo gukomeretsa Aluma. Okoya yagaragaje ko hakenewe iperereza ryihutirwa ryimbitse, agira ati: “Twakomeje kubwira abashinzwe umutekao ko abasirikare bambaye imyenda ya gisivili bagize uruhare muri aya makimbirane, ariko nta muntu n’umwe wigeze atwizera.”
Umuyobozi w’umudugudu wa Apaa, Charles Okoya, yashimangiye ko hakenewe iperereza ryimbitse ku ruhare rw’abasirikare bambaye imyenda ya gisivili muri ayo makimbirane nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kampala Dispatch.
Col Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa UPDF, yatangaje ko Aluma yari mu kiruhuko kandi ko hazashyirwa ingufu mu gusuzuma uruhare rwe muri ayo makimbirane. “UPDF izakomeza guharanira ko habaho kubana mu mahoro kuko ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka muri Apaa bikemurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Ibi bintu byakurikiye imirwano yabereye ku butaka bwa Apaa butavugwaho rumwe mu byumweru bibiri bishize, biviramo abantu icyenda urupfu ndetse n’abakomeretse benshi, bituma abayobozi ba Acholi bahamagarira leta guhita yihutira guhosha ubugizi bwa nabi muri Apaa.


