Musanze: Urupfu rw’umwana w’amezi 2 rwahagurukije Polisi n’Ubugenzacyaha

Mu mudugudu wa Kungo, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umwana w’amezi abiri n’igice wapfuye biturutse ku makimbirane n’imirwano yabaye muri iri joro ryakeye ry’iya 4 rishyira iya 5 Werurwe 2023 hagati y’umugabo Twizerimana Innocent n’umugore Nyiramategeko Jeaninne.

Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo ku ya 05 Werurwe 2023, ubwo inzego za Polisi na RIB zazindukiye mu iperereza hari n’abaturage benshi ari na bo bavugaga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga ahabereye ibi byago, yavuganye na bamwe mu baturage ariko bavuga bahakana ko batigeze bumva urusaku cyangwa ngo bumve umuntu utabaza, gusa umwe mu bana be w’imyaka 12 avuga ko barwanye nyina ahetse umwana, noneho akabwira umugabo ngo nahave atamwicira umwana.

Abandi bakavuga ko umugabo yatashye agasanga umugore mu rugo, noneho yakora ku mwana akumva arakonje, yabaza umugore we impamvu akonje ntamusubize ahubwo intambara itangira ubwo.

Ngo baje kwikiza bashaka n’uburyo bajyana umwana kwa muganga ariko babanza kujya ku muturanyi ngo abaherekeze ari nawe wababwiye ko umwana yapfuye, byarangiye.

Ryezembere Joseph na Nyirakagori ni ababyeyi ba Twizerimana Innocent, babwiye BWIZA ko nta nduru cyangwa urusaku bigeze bumva muri iryo joro ahubwo ko bumvise umwuzukuru wabo abakomangira ababwira ko umwana wabo amaze gupfa ariko birangira nyina aje kubatwara avuga ngo nibaze mu rugo kandi ngo bazavuge ko ari se wamwishe.

Ryezembere ati: “Nta rusaku twumvise ndetse nta n’umuntu wigeze atabaza gusa, twari tumaze iminsi tuvuga ko uwo mugore n’ubundi azagwira umwana akamwica kuko yakundaga gutaha nijoro kandi yasinze.”

Undi muturage wavuganye na BWIZA ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, ni na we bagezeho nijoro, bashaka ko yabaherekeza kwa muganga. Uyu yavuze ko bombi [Twizerimana Innocent n’umugore we Nyiramategeko Jeaninne] bamugezeho nijoro bafite umwana ariko yapfuye.

Yagize ati: “Twizerimana n’umugore we bangezeho mu ijoro bafite umwana mu ntoki, bansaba ko nabaherekeza kwa muganga, ndebye umwana, nsanga yapfuye, ari nabwo nahise mbabwira ko yapfuye noneho basubira iwabo.”

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko uyu mugabo yaramaze igihe gito na none avuye mu Igororero (Gereza), aho yari yarahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe (1) afungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura iryinyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugène, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo ahubwo ko abayafitanye, bajya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

Yagize ati: “Baturage mwese ibyabaye murabibonye ariko nongere mbasabe kwirinda amakimbirane mu ngo zanyu. Bityo, abayafitanye mujye mutugana, tuyakemure hakiri kare. Ikindi nabasaba nuko mwakomeza kwihanganisha abasigaye kuko umwana we yapfuye ari umuziranenge. Umurambo we ujyanwe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma noneho ibizava mu isuzuma tuzabibatangariza.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Polisi yatwaye Twizerimana Innocent ariko umugore we arasigara ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rukaba rukomeje iperereza mu gihe abaturage bo bari bumiwe, baguye mu kantu kuko urupfu rw’uyu mwana rukomeje kuba urujijo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *