RIB irashidikanya ku cyemezo kigira umwere ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurashidikanya ku cyemezo cy’urukiko Gacaca kigira umwere Nsabimana Ildephonse uzwi nka ‘Ntabarifasha’ ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne (Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’aho Ntabarifasha atawe muri yombi muri Mutarama 2023, abari bagize inteko iburanisha mu rukiko Gacaca rwa Mugongo C mu cyahoze ari Komini Mutura, muri Werurwe batangarije itangazamakuru ko nyuma y’ikusanyamakuru n’ubuhamya bahawe, basanze uyu mugabo ari umwere, gusa ngo ni umwanzuro wafashwe uwari ukurikiranwe adahari.

Mu bagize Ntabarifasha umwere harimo mwishywa wa Ndabarinze witwa Nyirandayambaje Marisiyana, uyu akaba yaremeje ko ababyeyi ba Uwacu bishwe n’abasirikare baturutse muri ISAR/Tamira, kandi ngo hashingiwe ahanini ku buhamya burimo ubwa Niyibaho Yohani, umwana w’umuvandimwe wa Ndabarinze witwa Gapfakubaho.

Mu gihe iyi dosiye yari ikomeje kubamo urujijo, Umushinjacyaha Mukuru tariki ya 6 Gashyantare 2023, yandikiye Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ayisaba kumushakira mu bubiko bwayo icyemezo cya Gacaca kigira Ntabarifasha umwere, ariko iyi Minisiteri yarakibuze.

Mu ibaruwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe ryo kwibuka no gukumira jenoside yandikiye Umushinjacyaha Mukuru tariki ya 24 Gashyantare 2023, yamusabye ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho uyu mwanzuro ugira Ntabarifasha umwere waturutse.

Uwacu yavuze ku rupfu rw’ababyeyi be

Muri Werurwe 2023, mu gihe abo kwa Ntabarifasha bashinjaga uyu muyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri MINUBUMWE gufungisha umuntu wabo, we yasubije ko adafite ububasha bwo kubikora. Yabwiye umunyamakuru ati: “None se njyewe ndafunga? Ibibazo by’ubutabera bibaze abantu bamufunze. Ntabwo mfunga, simfungura, sinca imanza, ikibazo umbaza rwose nta gisubizo ngifitiye.”

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Uwacu-Julienne-arahakana-gufungisha-umuturage-w-i-Rubavu

Uwacu wemeza ko Ndabarinze yari Umuhutu, Nyirakanyana akaba Umututsikazi, tariki ya 9 Kamena 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwari rwateraniye mu karere ka Gisagara, yavuze ko ababyeyi be bishwe n’abo mu muryango wo kwa se tariki ya 8 Mata 1994.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mfite imyaka 13. Ku itariki ya 8/4/1994, ku wa Gatanu saa munani ni bwo ababyeyi banjye bombi bishwe. Mama wanjye yari Umututsikazi, ukurikije amoko, Papa wanjye yari Umuhutu. Ntabwo bishwe n’abantu bavuye Gisagara kuko iwacu ni i Rubavu. Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabereye mbi, ni uko abantu bishe abo baturanye, abo baziranye. Papa yishwe ngo kubera ko yashatse Umututsikazi. Bamwe mu bagize uruhare mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa.”

RIB irashidikanya ku cyemezo cya Gacaca

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV kuri uyu wa 19 Kamena, yasobanuye ko impamvu ebyiri zatumye Ntabarifasha atabwa muri yombi harimo kuba ari ku mwanya wa 27 ku rutonde rw’abakekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu kandi ko ubwo yamenyaga ko akekwa, yahungiye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Dr Murangira yagize ati: “Ubugenzacyaha bwamufashe bushingiye ku makuru yari mu ikayi y’ikusanyamakuru yakozwe cya gihe inkiko Gacaca zigiye gutangira. Yari nimero ya 27 muri liste y’abantu bakekwaga ko bagize uruhare muri jenoside. Mu gihe cy’ikusanyamakuru kuri jenoside mu gihe cy’inkiko Gacaca, yari mu mwaka w’2006, uyu Nsabimana Ildephonse yamenye amakuru ko yatanzweho amakuru nk’umuntu wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, akibimenya, ahita atoroka ajya muri Congo, hanyuma rero muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yagarutse, arafatwa, icyo gihe iperereza ryahise ritangira, mu bugenzacyaha arabazwa, habazwa n’abatangabuhamya batandukanye.”

Uyu Muvugizi yasobanuye ko icyemezo cya Gacaca gitangwa n’abunganira Ntabarifasha gishidikanywaho. Ati: “Dosiye igeze mu Bushinjacyaha, abunganira uyu Nsabimana, bagaragaje imyanzuro y’inteko y’urukiko Gacaca, igaragaza uyu Nsabimana Ildephonse nk’umwere. Iyo nyandiko ntiyari yarigeze igaragazwa mu Bugenzacyaha. Iyo myanzuro ubwayo, urebye n’urwo rupapuro, rurimo inenge ituma ishidikanywaho. Ni nyinshi ariko twakwifashisha ebyiri.”

Dr Murangira avuga ko imyanzuro igaragara kuri uru rupapuro itagaragaza igihe inteko yabereyeho n’ahantu yabereye, ati: “Aho byagombaga kuzuzwa, nta kiriho.” Ikindi ngo ni uko handitse ko Ntabarifasha avuga ko yagiye kwa Ndabarinze kumuburira, kandi inteko yarateranye mu gihe uyu mugabo atari ahari, yarabaga muri RDC. Ni ho uyu Muvugizi ahera yibaza ati: “Babibwiwe n’iki, ko atari ahari?”

Umwe mu bari bagize Inteko yigeze gufungwa

Uyu avuga ko yazize icyemezo cy’inteko y’iburanisha y’urukiko Gacaca rwa Mugongo C, urwego rw’ubushinjacyaha rukeka ko ari inyandiko mpimbano nk’uko Dr Murangira yabisobanuye haruguru.

Uyu agira ati: “Nafunzwe ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa Gatandatu. Nari ndangije ibyumweru bibiri muri make. Nashinjwaga kuba ngo ni inyandiko mpimbano nakoze. Ndababwira nti ‘Ntabwo nakora inyandiko mpimbano’. None se narayihimbye, na kashe ndayihimba? Ahubwo ko dosiye twabonaga zavaga muri za Cellules! Icyo bikora ndaburana, ndatsinda, barandekura.”

Abari bagize iyi nteko baravuga ko bahamagawe kenshi ngo basobanure iby’iki cyemezo, gusa Dr Murangira we avuga ko nta terabwoba ririmo, ahubwo ko imbaraga ziri gushyirwamo zijyanye n’uko icyaha cya jenoside gikomeye cyane. Uyu wafunzwe we ngo byakozwe “ku mpamvu z’iperereza”.

Tariki ya 14 Gashyantare 2023, urukiko rwafashe umwanzuro w’uko Ntabarifasha afungwa by’agateganyo. Ubu ari muri gereza ya Rubavu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *