Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Kamena 2023 ko yakuye ku rutonde rw’ibihano Abanyekongo babiri begereye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila. Abo ni Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi (ANR) na Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu .
Aba bantu bombi bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera uruhare bagize mu ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’uruhare rwabo mu kubangamira amatora yo mu 2018.
Nk’uko Inama y’Ubumwe bw’u Burayi ibivuga, iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku manza zaciwe n’Urukiko Rusange rwa CJEU (Urukiko rw’Ubutabera rw’u Burayi) muri Werurwe 2023 nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Icyakora, ibihano by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu no kubangamira amatora biracyahariho, kandi ingamba zo gukumira abantu 15 zikomeje gukurikizwa.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wijeje ko uzakomeza gushyigikira urugamba rwo kurwanya kudahana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushyikiriza ubutabera abakoze ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu.
Ibi bihano by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byatangiye bwa mbere mu 2016 hagamijwe gukumira ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu no kubangamira inzira y’amatora.
Ku ya 5 Ukuboza 2022, Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yafashe icyemezo cyo guhindura ibipimo ngenderwaho kugira ngo yemererwe gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishyigikira, ifasha cyangwa yungukira mu makimbirane akoreshwamo intwaro, cyangwa mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


