Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi minisitiri ushinzwe ibibazo bya Karamoja, Mary Kitutu, akurikiranyweho kwiba amabati yagenewe abakene bo mu karere ka Karamoja .
Ifatwa rye ryayobowe n’abagize komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe iperereza ku ikoreshwa nabi ry’amabati yagenewe abatishoboye muri Karamoja. Byaje nyuma y’uko uyu yanze gutanga ibimenyetso, yabanje kurahira, ku byerekeye icyo cyaha.
Nk’uko igipolisi cyibitangaza, usibye ko yanze gutanga ibimenyetso ku ndahiro, yari yaranatorotse nyuma yo kwanga kwitaba kugira ngo asubize ibibazo bijyanye n’amabati.
Polisi yavuze ko irimo gukora iperereza ku bandi baminisitiri ndetse n’abayobozi muri guverinoma bakiriye amabati bayahawe na minisitiri wafashwe nkk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Ku itariki ya 12 Mutarama, bivugwa ko minisitiri Mary Kitutu yandikiye ibiro by’umunyamabanga wungirije wa minisitiri w’intebe ushinzwe imari n’ubutegetsi, Geoffrey Sseremba asaba amabati 12.200 yo guha abakene bo mu karere ka Karamoja. Amabati yarayamuhaye ariko ntiyigeze ahabwa abaturage ba Karamoja.
Nk’uko igipolisi kibitangaza, aho kujyana amabati Karamoja, minisitiri yayagabanyije bamwe mu bandi baminisitiri bake ndetse n’abayobozi bakuru muri guverinoma asigaye ayajyana iwe mu mudugudu.
Abatanga amakuru bamenyesheje abapolisi ko bene wabo ba minisitiri bagurishaga amabati yanditseho amagambo agira ati ‘Agenewe Karamoja, Ntabwo agurishwa’. Nyina na barumuna be babiri batawe muri yombi n’abapolisi bagurisha amabati.
Karamoja, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda ifite abaturage bakennye kurusha abandi mu gihugu kandi niyo mpamvu yatumye guverinoma ifata icyemezo cyo kubaha amabati y’ubuntu.


