Umuyobozi wa komini Butihinda mu ntara ya Muyinga, Ndikumasabo Gilbert, yirukanye muri komini umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi na none nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo Ndikumasabo yashyizeho umukono kuri uyu wa 6 Mata 2023, abagore bamaze iminsi bamugezago ikibazo cy’uko Kirungo ukomoka mu ntara ya Karusi abasenyera ingo.
Uyu muyobozi ati: “Dushingiye ku myitwarire mubi y’uyu mukobwa ifite intego yo gusenya ingo z’abashakanye, uyu mukobwa yirukanwe muri komini Butihinda kuva ku wa 7 Mata 2023.
Umukuru w’umudugudu wa Kamaramagambo uyu mukobwa atuyemo yasabwe gushyira mu bikorwa iki cyemezo.


