Leta ya RDC ifite urwikekwe ku ngabo za Uganda na Sudani y’Epfo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje kugaragaza urwikekwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, by’umwihariko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zinjiye vuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urwikekwe rumaze iminsi ndetse byashimangiwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi tariki ya 9 Gashyantare 2023 ubwo yahuriraga na komanda w’ingabo za EAC, Maj. Gen. Jeff Nyagah, hamwe n’abandi bayobozi i Bujumbura mu Burundi.

Icyo gihe, Tshisekedi mu mvugo iziguye, yabwiye Maj. Gen. Nyagah ko ingabo za EAC iziri korohereza umutwe witwaje intwaro wa M23, aho kuwurwanya, amuteguza ko Abanyekongo bazarwanya ubutumwa bwabo mu gihe batakora ibyo bifuza.

Nk’uko byumvikanye muri videwo ya bombi yasakaye mu binyamakuru, Tshisekedi wari urakaye cyane yabwiye Maj. Gen. Nyagah ati: “Ntimukorohereze M23. Byaba biteye isoni abaturage babibasiye. Mwaje kudufasha, ntabwo mwaje kugira ibibazo. Mwitondere ibi, mukorane n’abaturage.”

Ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zihanzwe amaso

Ingabo z’u Burundi n’iza Kenya ni zo zateye iya mbere zitabira ubutumwa bwa EAC muri RDC, gusa bivugwa ko iza Uganda n’iza Sudani y’Epfo zari zimaze igihe zitegura zitemerewe kwinjira muri iki gihugu cyugarijwe n’umutekano muke mu mpera z’umwaka ushize.

Kera kabaye, iza Sudani y’Epfo zoherejwe na Perezida Salva Kiir mu Kuboza 2022 zageze i Goma tariki ya 3 Mata 2023, nyuma y’aho n’iza Uganda zagombaga kugera muri RDC mu Gushyingo 2022 zinjiriye i Bunagana tariki ya 29 Werurwe 2023.

Hagaragaye kopi y’ibaruwa Umuyobozi Mukuru w’urwego rwa RDC rushinzwe ubutasi (ANR), Jean-Hervé Mbelu Biosha, yandikiye Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 3 Mata 2023, amumenyesha ko yabonye amakuru y’ibanga agaragaza ko hari ibyago byo gucibwamo ibice kw’igihugu cyabo.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Biosha yavuze ko aya makuru yaturutse ahitwa Buyora na Baswaga muri teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo ingabo za Sudani y’Epfo na Uganda zikaba zizitegurira muri utu duce gufasha M23.

Yanzuye avuga ko ibihugu by’inshuti biri gutera RDC umugongo kandi ari ikibazo gikomeye cyane gisaba kugikurikiranira hafi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *