Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziherutse kurasa drones ebyiri za True North, imwe mu masosiyete menshi akusanya amakuru kandi atanga umutekano kuri TotalEnergies. True North ngo yari yagurukije izi drones itabimenyesheje ingabo z’u Rwanda zazirashe. Ikibazo cyavuyemo cyasabye leta ya Mozambique kukinjiramo .
U Rwanda nirwo rufite ingabo n’abapolisi benshi muri Cabo Delgado bagera ku 2.800, mu gihe ingabo zo mu mutwe wa SAMIM zikomoka mu bihugu bya SADC ari 1.900. Izi ngabo zose zifasha inzego z’umutekano za Mozambique. Imitwe yitwara gisirikari hamwe n’amasosiyete menshi yigenga ya gisirikare na yo yafashije kugarura umutekano, cyane cyane mu bice byegereye ibicukurwamo gaz n’imishinga yo kuyiyungurura.
Iyi nkuru dukesha urubuga Premium Times ariko ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zihitamo gukora ku giti cyazo aho guhuza n’ingabo n’abapolisi ba Mozambique. Mozambique yinubira ko u Rwanda rutayisangiza amakuru y’ubutasi n’amakuru arebana na ‘operations’ z’ingabo zarwo, akenshi ngo rufata ibyemezo ku giti cyarwo.
Umwe mu bahaye amakuru uru rubuga wo muri SAMIM na we yagaragaje impungenge nk’izo ku Rwanda, akongeraho ko Mozambique yananiwe kuyobora byimazeyo ibikorwa byo guhuza ibikorwa nk’igihugu cyakiriye izi ngabo z’amahanga.
Kimwe no mu bikorwa byinshi bihuriweho n’ingabo z’amahanga, ngo hari amakimbirane muri SAMIM, aho ahantu ho gukorera ku ngabo za yo hashingira ku gihugu (Ni ukuvuga ko nk’ingabo z’igihugu kimwe usanga zikorera mu gace runaka ariko zidakorana n’iz’ikindi gihugu nubwo zihuriye mu mutwe umwe).
Tanzania ikaba iherutse kohereza abandi basirikare 300 ariko batari muri SAMIM ahubwo boherejwe mu rwego rw’amasezerano y’ibihugu byombi, ibintu ngo bishobora kurushaho gukomeza ibibazo.
Ingabo z’u Rwanda bivugwa ko zikoresha kajugujugu z’igisirikare cya Mozambique zitwarwa n’abapilote ba Mozambique mu bikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba. Ariko nk’uko isoko y’amakuru ituruka mu gisirikare cya Mozambique ivuga, ngo iyo abapilote bari mu kirere, nibwo bamenyeshwa ubutumwa bagiyemo.’
Ubu buryo budasanzwe ngo bugaragaza kutizerana hagati y’ingabo ziri ku rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Ingabo za Mozambike ngo zikekwaho kuva kera kumena amabanga ajyanye na operations za gisirikare. Kutizerana, kudahuza ibikorwa uko bikwiye ndetse no guhatana ngo bibangamira imbaraga zihuriweho kandi bigirira akamaro inyeshyamba.
Hagati aho, Ubutumwa bw’Ubumwe bw’u Burayi bwo gutoza ingabo za Mozambique (EUTM) buteganya ko imyitozo y’abasirikare 1.500 ba Mozambike bo mu ngabo zirwanira mu mazi n’ingabo zidasanzwe izasozwa muri Nzeri 2024. Icyakora, ntibazashobora guhita basimbura ingabo mpuzamahanga zoherejwe ubu.
Igisirikare cya Mozambique kizakomeza kwishingikiriza ingabo z’amahanga kugeza igihe zizaba zifite ubushobozi bwo kwicungira umutekano buhagije. Ibi bitera ikibazo cyo kugumisha mu gihugu ingabo za SAMIM hamwe n’ingabo z’u Rwanda, zombi zagenewe miliyoni 35 z’amadolari mu 2022 n’Ikigega cy’Amahoro cy’ibihugu by’i Burayi.


