Iki cyemezo cyirukanaga Kirungo cyateshejwe agaciro

Burundi: Umuyobozi wari wirukanye umukobwa muri komini yavugurujwe

Guverineri w’intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo yatesheje agaciro icyemezo cy’umuyobozi wa komini Butihinda, Ndikumasabo Gilbert, wari wirukanye umukobwa witwa Mukeshimana Aniella uzwi nka Kirungo, amushinja gutwara abagabo b’abandi.

Kuri uyu wa 6 Mata 2023, Ndikumasabo yashyize hanze itangazo rivuga ko abagore bo mu mudugudu wa Kamaramagambo bamugejejeho ikirego, bavuga ko Kirungo asenya ingo zabo. Bityo, ati: “uyu mukobwa arirukanwe muri komini Butihinda kuva kuri uyu wa 7 Mata 2023.”

Ni icyemezo cyateje impaka muri Komini no ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko kitari cyubahirije ingingo ya 33 y’Itegekonshinga riha Abarundi bose uburenganzira bwo kujya no gutura aho bashaka mu Burundi.

Nk’uko ibiro by’intara ya Muyinga byabitangaje, byagaragaye ko icyemezo Ndikumasabo yari yafashe kidakurikije itegeko, ikaba ari yo mpamvu Guverineri Barutwanayo yagitesheje agaciro. Biti: “Kubera kudakurikiza ibigenwa n’itegeko, icyemezo cy’umuyobozi wa Butihinda cyo kwirukana Mukeshimana Aniella cyakuweho kuri uyu wa 6 Mata 2023.”

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Burundi-Umugore-yirukanwe-muri-komini-ashinjwa-gutwara-abagabo-b-abandi

Iki cyemezo cyirukanaga Kirungo cyateshejwe agaciro
Iki cyemezo cyirukanaga Kirungo cyateshejwe agaciro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *