Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ntibumva impamvu yo kohereza ingabo muri RDC

Muri Uganda, icyemezo cya guverinoma cyo kohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntikivugwaho rumwe aho ku wa Kabiri, ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi, FDC ryasabye perezida gusobanurira Abagande inyungu zo kohereza ingabo .

Abasirikare ibihumbi ba Uganda bari koherezwa mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zishinzwe kugenzura isubira inyuma ry’inyeshyamba za M23.

Kampala ishimangira ko abasirikare ba Uganda batoherejwe kugira ngo “barwanye” M23, ahubwo ko ari kujya, nk’ingabo “zidafite aho zibogamiye”, mu bice byasizwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba.

Ibi rero bikaba byateje impaka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko mbere ya byose ibi bigaragara nabi mu maso y’Abanyekongo.

“Uganda n’u Rwanda byashinjwe n’abaturage ba Congo gushyigikira umutwe wa M23. Kohereza ingabo za Uganda muri kiriya gihugu bizishyira mu kaga. Iyo urwana n’umwanzi kandi abantu bari inyuma yawe na bo bakagutera, bishobora guhitana ubuzima bw’abasirikare benshi ba Uganda, ”nk’uko byatangajwe na Fungaroo Kaps Hassan, umunyamabanga mukuru wa FDC.

Uganda isanzwe ifite ingabo amagana muri DRC, zoherejwe mu 2021 kurwanya inyeshyamba za ADF. Kampala kandi nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, yagize uruhare muri Congo mu myaka ya za 90 mu gihe cy’Intambara ya Congo ya kabiri, ndetse ikaba igomba kwishyura indishyi z’ibyangijwe n’ingabo zayo.

Fungaroo Kaps Hassan rero atinya ko igihugu cyakongera amafaranga kishyuzwa. Ati: “Abasoreshwa bo muri Uganda ntibararangiza kwishyura amafaranga yasahuwe mu ntambara yabanjirije iyi kandi guverinoma irashaka kohereza izindi ngabo muri Congo kugira ngo hashyirweho uburyo bushya bwo gusahura? Turashaka ibisobanuro bisobanutse bya Perezida Museveni kugirango twemeze koherezwa. Ingabo za Uganda ntizigomba kuba umutungo we bwite “.

Abayobozi benshi ba FDC bikaba bivugwa ko bateganyaga guhurira kuri uyu wa Gatatu ushize mu Ntara ya West Nile ku mupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo bategure icyifuzo cyo gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko cyo kwanga ko Uganda yohereza ingabo muri DRC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *