Ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziremeza ko zamaze gukwira mu bice byose zasabwaga kujyamo muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ibiro by’umutwe w’izi ngabo uzwi nka EACRF kuri uyu wa 6 Mata 2022 byatangaje ko iyi ntego igezweho nyuma y’aho ingabo za Sudani y’Epfo zigeze mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo zigomba kuba zigenzura.
EACRF iremeza ko iki ari icyiciro cya nyuma cyo kohereza ingabo z’ibihugu bigize EAC mu bice byo muri Rutshuru na Masisi bitari bifite izibigenzura hashingiwe ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu.
Ingabo za Sudani y’Epfo zageze i Goma tariki ya 3 Mata 2023. Ni nyuma y’amezi atatu zari zimaze zitegereje kwinjira muri ubu butumwa.



