Abarundi bashakishwa baringingira u Rwanda kutabohereza

Abarundi baba mu buhungiro bashakishwa na Leta y’u Burundi kubera uruhare ibashinja muri ‘coup d’état’ yageragerejwe kuri Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2023 baringingira u Rwanda kutohereza abo rucumbikiye.

Umunyapolitiki Minani Jérémie uri muri aba 34 bashakishwa kuri uyu wa 19 Kamena 2023 yatangaje ko tariki ya 7 Werurwe, mu izina rya bagenzi be, yandikiye Perezida Paul Kagame, amusaba kudaha agaciro ubusabe bwa Leta y’u Burundi.

Soma iyi nkuru umenye abashakishwa bose https://bwiza.com/?Urutonde-rw-abashakishwa-bashinjwa-kugerageza-guhirika-ubutegetsi-bwa

Minani yagaragaje impungenge ku ruzinduko intumwa z’u Burundi zoherejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, zirimo Minisitiri ushinzwe umubano n’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba, Umushinjacyaha Mukuru n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza, zagiriye i Kigali tariki ya 5 Werurwe.

Avuga ko amakuru abakorera mu biro bya Perezida w’u Burundi bamuhaye ahamya ko izi ntumwa zagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo cy’uko Leta y’u Rwanda yakohereza abashakishwa bari muri iki gihugu, bakagezwa mu butabera.

Minani aremeza ko aba bantu barimo abahoze ari abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki n’abanyamakuru bashakishwa kubera ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, kandi ngo babaye boherejwe, baba bafite ibyago byo gutotezwa no gukorerwa ibindi bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ngo nta butabera babona.

Kuri we, ngo ni byiza ko umubano waba mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ariko ngo ntibikwiye ko bijyana no kohereza ababa barahungiye i Kigali kuko “nk’impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro” bafite itegeko mpuzamahanga ribarinda koherezwa ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minani yagaragaje ko u Rwanda rubaye rwohereje aba bantu, rwaba rwishe iri tegeko mpuzamahanga kandi ko amanota meza rwari rufite mu kwakira neza impunzi n’abasaba ubuhungiro yagabanyuka. Yibukije ko ibyo kubohereza nta muryango mpuzamahanga ubishyigikiye kandi ko n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bicumbikiye bamwe byanze kubohereza.

Uyu munyapolitiki uyobora abanyapolitiki b’Abarundi baba mu buhungiro, ashyize hanze iyi baruwa nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye, mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuza, atangaje ko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda umeze neza, ngo ariko rukaba rubarimo umwenda w’uko rutarohereza abantu bashakishwa rucumbikiye kandi ngo kubohereza biroroshye.

Ndayishimiye yagize ati: “None gufata umuntu akabigura, igihugu kikangwa n’ikindi gihugu kubera umuntu uzapfa ejo? Ibaze mbese akuguye mu maboko? Utekereza ko tutagushinja ko watwiciye umuntu? Ni yo mpamvu mvuga ko byoroshye cyane. Bazacirirwa urubanza uko byagenda kose. Igihe cyose bazaba bataraza, hari ideni rizaba rigihari.”

Minani kuri uyu wa 19 Kamena yatangaje ko afite amakuru y’uko Perezida Kagame yaba yaremeye koherereza u Burundi aba bantu. Ati: “Dushingiye ku butasi bwacu, turabizi ko Perezida w’u Rwanda yemeye kohereza abo Barundi basaba ubuhungiro n’impunzi, bashakwa ku bw’ibyaha bashinjwa bishingiye kuri politiki. Evariste Ndayishimiye yabyemereje mu kiganiro Imvo n’Imvano. Birahangayikishije.”

Yatabaje imiryango mpuzamahanga, ayisaba kwitambika. Ati: “Uku koherezwa kuzaba ari ukwica kweruye itegeko mpuzamahanga rirengera abasaba ubuhungiro/impunzi. Turasaba UN, Antonio Guterres gutuma bitabaho.”

U Burundi buvuga ko u Rwanda rwaba rwaremeye kubohereza, gusa guverinoma yarwo yo ntacyo irabivugaho. Icyakoze, mu gihe umubano w’ibihugu byombi utari wagatangiye kuzahuka, rwari rwaratangaje ko ruzabohereza kuko ari impunzi kandi zifite itegeko mpuzamahanga rizirengera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *