
Ubushakashatsi bugaragaza ko bitarenze mu mpera z’iki cyumweru umubare w’abaturage b’abahinde , uraba munini ugereranyije n’uw’abashinwa wari umaze igihe uyoboye urutonde.
Ni imibare yashyizwe hanze n’umuryango w’abibumbye, aho ugaragaza ko uburumbuke bw’abahinde bwabaye bwinshi bigatuma habaho kubyara cyana.
CNN itangaza ko gahunda yo kuboneza imbyaro mu Bushinwa mu myaka yashize yabaye intandaro yo kugabanuka, aho bwashyizweho ingamba zo kubyara umwana umwe bityo ukagabanuka kugeza ubwo Ubuhinde bugiye kubacaho.
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, mu myaka ishize yavuze ko umubare w’abahinde ushobora kuzamuka ariko ngo hatabayeho gushyiraho ingamba zihamye mu kuwubungabunga hashobora kuzamo ibibazo birimo n’ibyo kutabona amashuri ku bana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’Abahinde ugiye kuba Miliyali 1 na miliyoni 429 uvuye kuri 1.408 mu gihe Ubushinwa kugeza ubu ari 1.412.


