RDC yeruye, ivuga ko mu byatumye ishyira igitutu kuri Gen Jeff Nyagah harimo u Rwanda

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirarega Maj Gen Jeff Nyagah kugirana umubano n’abarimo abasirikare b’u Rwanda; ikaba imwe mu mpamvu urugendo rwe nk’Umugaba w’Ingabo za EAC zoherejwe muri Congo rwarangiye.

Ku wa Kane tariki ya 27 Mata ni bwo Maj Gen Nyagah yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba amumenyesha ko yeguye ku nshingano yari amaze igihe akora muri Congo.

Mu mpamvu nyamukuru yagaragaje harimo impungenge zikomeye z’umutekano we avuga ko wari ubangamiwe ndetse n’igitutu yari akomeje gushyirwaho n’abategetsi ba Congo.

Uyu musirikare yavuze ko habayeho kuvogera umutekano we, ku buryo aho yari atuye mu ntangiro za Mutarama 2023 hoherejwe abacanshuro bakahashyira ibikoresho byumviriza, bahagurutsa za drones ndetse bakahagenzura ubwabo, ku buryo byatumye ahimuka.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Général Major Sylvain Ekenge, yavuze ko Maj Gen Jeff Nyagah nta musaruro yigeze atanga muri RDC ko ahubwo yari abanye mu mahoro n’inyeshyamba za M23 ndetse n’abasirikare b’u Rwanda mu duce tugenzurwa n’ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa EAC.

Yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Abaturage ba Congo baramurega kutubahiriza Sitati [igenga Ingabo za EAC] ndetse n’uburyo bw’imikorere buziha misiyo yo kugaba ibitero. Araregwa kandi kubana mu mahoro n’ingabo z’u Rwanda na M23 mu duce tugenzurwa n’ingabo za Kenya.”

Uyu muvugizi wa FARDC kandi yashinje uriya musirikare w’umunya-Kenya kutagira icyo akora ngo akumire umusada avuga ko Ingabo z’u Rwanda ziha M23.

Ati: “Buri munsi Abanyarwanda bambuka bava iburasirazuba berekeza mu burengerazuba kongerera imbaraga ibirindiro byabo, mu maso y’Ingabo za Kenya zitagira icyo zibikoraho. N’kuko mubibona, yagakwiye kwishinja kubura umusaruro w’ubutumwa bwe. Ntiyashoboye gushyira mu bikorwa gahunda y’imyanzuro ya AU.”

RDC ivuga ko kuri ubu hashize icyumweru M23 yohererejwe Ingabo zo guha umusada abarwanyi bayo bari hafi y’umuhanda uzwi nka RN2, binyuze mu basirikare ngo baturutse mu duce twa Chanzu, Runyonyi na Sabinyo.

Ivuga ko ibi bisobanuye ko mu minsi iri imbere abaturage bayo ndetse n’Ingabo zayo zizongera kugabwaho ibitero.

Gen Ekenge kandi yahakanye ko Maj Gen Jeff Nyagah yumvirizwaga n’abacanshuro, ati: “Mbere na mbere ntabwo ari abacanshuro. Ni abarimu b’Abanya-Roumanie bashatswe byemewe n’amategeko na guverinoma ya Congo kugira ngo bite ku basirikare bari mu bigo by’amahugurwa. Dufite Abafaransa, Ababiligi n’abandi bazungu bagenzura ingabo zacu, ariko ntibivuze ko dushobora kubita abacanshuro. Umutekano wa Jeff Nyagah ntabwo wigeze uhungabana. Inzu ye ya mbere yari yegeranye n’iy’abarimu. Yahangayikishijwe n’ubusa.”

Ekenge yavuze ko icyatumye Jeff Nyagah avuga biriya byose ari uko yazamuwe mu ntera na Perezida William Ruto uheruka kumugira Umuyobozi w’Ingabo zibarizwa mu gice cy’Uburengerazuba bwa Kenya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *