Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rw’igisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko nta ruswa bahaye ingabo ziri mu mutwe wa Afurika y’iburasirazuba (EACRF) ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Uwari Komanda wa EACRF, Maj. Gen. Jeff Nyagah aherutse kwegura kuri iyi nshingano, asobanura ko umutekano we aho yari atuye i Goma utari wifashe neza. Yari amaze iminsi atangaje ko bidakwiye ko abarwanyi ba M23 bajya muri zone ya Sabyinyo kubera ko hadakwiye kuba ikiremwamuntu.
Mu kiganiro na BWIZA, Maj. Ngoma yabajijwe niba koko hari ruswa M23 yahaye EACRF kugira ngo ibe nk’iyivuganira cyangwa ntiyirwanye nk’uko bamwe mu Banyekongo babivuga, mbere yo kubihakana abanza guseka.
Maj. Ngoma yasubije ko ibyo Gen. Nyagah aherutse kuvuga kuri M23, yabitewe n’uko yamenye kandi abona ukuri. Ngo nta ruswa yajemo. Ati: “Birasekeje, birasekeje! Mu byo turwanya harimo ruswa. Mu mutwe wacu ntihabamo ruswa. Dufite Imana, dufite ubushake, dufite ubumenyi, ndumva tutagera ku rwego. Kubera iki twatanga ruswa? Ni ishema ryacu ko buri wese areba, agatanga ubuhamya.”
Mu bituma hari abavuga ko M23 yaba yarahaye EACRF ruswa harimo kuba nka Maj. Ngoma ubwe yaragaragaye yifotozanya n’abasirikare batandukanye bayoboye ingabo z’ibihugu byabo bibarizwa muri uyu mutwe, bishimye. Aba barimo: Colonel Mike Walaka Hyeroba wo muri Uganda na Colonel Daniel Rotich wa Kenya.
Muri iki kiganiro, Maj. Ngoma yabajijwe niba nta cyaba cyihishe inyuma y’aya mafoto, asubiza ko ntacyo, kandi ko nta kibazo kirimo kuba yakwifotozanya n’abasirikare bo muri EACRF, cyane ko mu bo bifotoje hamwe harimo na Brig. Gen. Emma Kaputa, Umunyekongo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’uyu mutwe w’ingabo z’akarere.
Yagize ati: “Ese M23 yabona ubushobozi bwo guha ruswa akarere kose? Buri muntu akwiye kubitekerezaho. Murabizi buri wese aba ashaka kwitozanya na Willy Ngoma. Yewe n’abaturage. Abantu bava i Burayi, muri Leta zunze ubumwe kugira ngo bifotozanjye na Willy Ngoma. Umuvugizi w’ingabo za Uganda [ziri muri EACRF) twabaye mu kigo kimwe cya gisirikare cya Bihanga Uganda, mu ishuri rya gisirikare, turi inshuti, turi abasirikare kimwe n’uwa Kenya. Ikibazo kiri hehe? None ko nifotoje na General Kaputa, none twanahaye FARDC ruswa?”
Abajijwe niba bishoboka kuba abarwanyi ba M23 bakiri muri Uganda baba barabanye n’ab’iki gihugu, Maj. Ngoma yasobanuye ko iki kigo cyari inkambi yabo, noneho abasirikare barimo uyu bifotoreje hamwe barahabana. Icyo gihe bari bategereje ko ibyo basezeranijwe na Leta ya RDC bishyirwa mu bikorwa.
Ingabo za EAC ziri muri RDC kuva mu mpera z’umwaka ushize. Zigenzura bimwe mu bice zasigiye n’abarwanyi ba M23.


