Ikibazo cy’u Rwanda na RDC kigiye guhuriza abayobozi bo mu karere i Bujumbura

Abayobozi bo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba bagiye guhurira i Bujumbura mu Burundi, baganire ku bibazo birimo umwuka mubi watutumbye hagati ya Repubulika ya demukarasi ya Congo.

BWIZA yamenye ko iyi nama izaba guhera kuri uyu wa 2 kugeza ku wa 6 Gicurasi 2023, gusa ntabwo urutonde rw’abazahagararira ibihugu byabo rurajya ku karubanda.

Muri rusange, hazaganirwa ku byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Nairobi mu mwaka ushize, ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ibitarashyizwe mu bikorwa n’imbogamizi zabayeho zatumye bidakorwa nk’uko byari byarateganyijwe.

Ibyemezo bya Nairobi bitanga umurongo w’uburyo imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC igomba guhagarika imirwano, ikarambika intwaro. Ibirebana ku mwuka mubi watutumye hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, bigena uburyo byakongera kubana neza nka mbere.

Iyi nama izagira umwihariko wo kuganirirwamo ku iyegura ry’uwari Komanda w’ingabo za EAC zikorera muri RDC, Maj. Gen. Jeff Nyagah wari wanzwe na bamwe n’Abanyekongo bitewe n’uko ngo atarwanyaga umutwe wa M23.

Hazanaganirwa kuri komanda mushya w’izi ngabo, Maj. Gen. Alphaxard Muthuri Kiugu, uherutse gushyirwaho na Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto. Uburyo uyu musirikare yashyizweho ntabwo bwanyuze ubutegetsi bwa RDC.

Inshingano y’ingabo za EAC na yo iri mu ngingo byitezwe ko zizaganirwaho, bijyanye n’uko ubutegetsi bwa RDC bwemeza ko zitazikora nk’uko bikwiye bitewe n’uko zitarwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23. Ibyemezo bizafatirwa i Bujumbura bizagena niba zizakomeza gukorera muri iki gihugu, cyangwa se zigataha.

N’ubwo akarere kagaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda na RDC, by’umwihariko, bigaragara ko hari inzira ndende igana ku gukemuka kwabyo kuko bikomeje kwitana bamwana. Ariko ntibikuraho ko buri ruhande rutangaza ko rwifuza ko byakemuka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *