Perezida Ruto yasezeranyije Abanyakenya kubashakira imirimo myinshi mu mahanga

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasezeranyije Abanyakenya kubashakira imirimo myinshi ku mugabane w’u Burayi, Amerika no mu burasirazuba bwo hagati mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri.

Ni isezerano yatanze kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, ubwo yifatanyaga n’Abanyakenya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Yagize ati: “Hari ibihugu byinshi cyane bidusaba abakozi b’Abanyakenya. Chancelier w’u Budage azaba ari hano ku wa Kane kandi tuzasinya amasezerano y’umurimo azatuma Abanyakenya babona amahirwe mu mirimo miliyoni 2550 itangwa mu Budage buri mwaka.”

Nyuma yo kugirana amasezerano na guverinoma y’u Budage, Perezida Ruto yasobanuye ko Abanyakenya bazashakirwa akazi mu bindi bihugu birimo Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika mu mezi agera ku 10 ari imbere.

Ati: “Dufite amahirwe muri Canada, USA, UAE, Saudi Arabia…tuzasinya amasezerano 10 mu mezi ari imbere kugira ngo urubyiruko rwacu ruyabone.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari ngombwa cyane ko igihugu kigira abantu benshi bakorera mu mahanga, ashingiye ku buryo bagifasha mu iterambere. Yatanze urugero rw’uko mu mwaka ushize, binjije amadolari abarirwa muri miliyari 4.

Nk’uko Perezida Ruto yabisobanuye, amafaranga Abanyakenya bakorera mu mahanga arajya kungana n’ayo igihugu cyinjiza aturutse mu bicuruzwa byoherezwayo birimo ikawa, icyayi, imboga n’imbuto; byo byinjije abarirwa mu madolari miliyari 5.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *