Guterres yaraye ageze muri Kenya mbere yo kujya i Bujumbura

Umukuru wa UN yageze i Nairobi mbere yo kwerekeza i Bujumbura

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yageze i Nairobi muri Kenya mbere yo kwerekeza i Bujumbura mu nama y’akarere ka Afurika k’iburasirazuba yiga ku mutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Guterres yageze i Nairobi kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umunyakenyakazi, Amina Chawahir Mohamed.

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yaraye amwakiriye, bagirana ikiganiro ku mutekano wo muri Sudani n’intambwe zimaze guterwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Guterres ategerejwe mu nama y’umutekano izahuriza abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bitarenze tariki ya 6 Gicurasi 2023. Mu ngingo z’ingenzi zizaganirirwaho harimo kurebera hamwe umusaruro uburyo bwashyizweho bwo kugarura amahoro muri RDC bwatanze.

Guterres yaraye ageze muri Kenya mbere yo kujya i Bujumbura
Guterres yaraye ageze muri Kenya mbere yo kujya i Bujumbura

Iyi nyubako ni iyo izaberamo iyi nama y'abakuru b'ibihugu na Guterres, imaze iminsi itegurwa
Iyi nyubako ni iyo izaberamo iyi nama y’abakuru b’ibihugu na Guterres, imaze iminsi itegurwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *