Ba rutahizamu Leandre Essomba Willy Onana na Joackiam Ojera Rayon Sports isanzwe igenderaho, nta gihindutse bazerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2022/23 uzaba umaze kurangira.
Ojera ukomoka muri Uganda na Onana w’umunya-Caméroun bari mu bakinnyi Rayon Sports isigaye igenderaho cyane; ndetse ni bo baza ku isonga mu kugira uruhare rwatumye kugeza ubu igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’amahoro kigeze muri ½ cy’irangiza.
Radio Rwanda yatangaje ko Ojera usanzwe ari intizanyo ya URA muri Rayon Sports iyi kipe y’i Kampala imwifuzamo umurengera w’amafaranga Gikundiro idafitiye ubushobozi bwo kubona.
Hejuru y’ibi hiyongeraho kuba uyu musore usatira izamu aciye ku ruhande yaba yifuzwa n’amakipe yo mu gihugu cya Finland, ndetse Rayon Sports ubwayo ikaba yaramaze kubimenyeshwa.
Onana ku rundi ruhande amakuru aramwerekeza mu makipe y’i Dubai ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse hari amakuru avuga ko hari aba-agents bazaturuka i Dubai bagomba kugera i Kigali ku wa 12 Gicurasi mu rwego rwo gukurikirana deal ye.
Mu gihe uyu munya-Caméroun yaba atagiye i Dubai, andi makuru aramwerekeza mu kipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania.
Bivugwa ko umunya-Brésil Robertinho utoza iyi kipe yamaze kuyisaba ko yamugurira Onana, ku buryo mu gihe yaba ayerekejemo yajya imuhemba $7,000 ya buri kwezi.
Deal ya Onana muri Simba kuri ubu iri gukurikiranirwa hafi n’umutoza Robertinho wishimiye uburyo bwe bw’imikinire abifashijwemo na Karenzi Alexis usanzwe ashinzwe gushakira amakipe uyu mutoza cyo kimwe na Onana.


