Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kababaro batewe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’u Rwanda.
Mu butumwa yoherereje umuhagarariye mu Rwanda, Arikiyepisikopi Arnaldo Catalan kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023, nk’uko Vatican News ibivuga, Papa Francis yavuze ko ari gusengera abagizweho ingaruka n’ibi biza.
Arikiyepisikopi yavuze ngo Papa Francis “yashenguwe cyane n’amakuru y’urupfu n’iyangirika ryatewe n’umwuzure mu burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda. Mu buryo bw’umwuka ari kumwe n’abababajwe n’ibi biza. Arasengera abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo n’abari mu butabazi.”
Papa Francis yihanganishije Abanyarwanda nyuma y’abarimo Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Mousa Faki Mahamat, guverinoma ya Turukiya, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’Umunyamabanga Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.
Abamaze kumenyekana bishwe n’ibi bibaza byagiririye u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi ni 130.


