Minisitiri Kazadi aremeza ko icyaba cyose kitakuraho ubuvandimwe bwa Kagame na Tshisekedi

Minisitiri w’imari muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, aremeza ko icyaba cyose kidashobora gukuraho ubuvandimwe bwa Perezida w’igihugu cyabo, Félix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.

Kazadi mu kiganiro yagiriye kuri Télé 50, yasubiye mu mateka ya vuba mu mwaka w’2019 ubwo Tshisekedi yatumiraga Perezida Kagame ngo bifatanye gusezera mu cyubahiro Etienne Tshisekedi wabaye umunyapolitiki ukomeye, akaba n’umubyeyi w’uyu Mukuru wa RDC.

Uyu Minisitiri yibukije umunyamakuru Jean Marie Kassamba bagiranye ikiganiro uburyo Perezida Kagame yakiranwe urugwiro, Abanyekongo bari muri sitade Martyrs yaberagamo umuhango wo gusezera Etienne bamwakirije amashyi menshi.

Kazadi yasobanuye ko umubano w’u Rwanda na RDC wabaye mwiza kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu 2019, nyuma y’igihe kirekire ibi bihugu byari bimaze bibanye nabi, by’umwihariko ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Yagarutse ku kibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 cyatumye hatutumba umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na RDC, ariko ngo cyo ubwacyo ntikizakuraho ubuvandimwe buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Icyo abona ni uko, nk’uko Tshisekedi yabigenje mu bihe byashize, umwe muri aba bakuru b’ibihugu azegera undi, akamusaba ko baganira, bagacoca aya makimbirane, umubano ukongera ukaba mwiza.

Kazadi yasubiyemo amagambo avuga ko Tshisekedi yabwiye Kagame mu bihe byashize, agira ati: “Tuzakomeza tube abavandimwe n’ubwo twakwicana, ntitwumvikane, turi abavandimwe. Dukore iki? Twicare, aho kubabazanya dukorane mu buryo buboneye.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *