Dore ibihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi banywa urumogi

Ibibihugu byinshi ku isi ntabwo byemerewe kunywa ibiyobyabwenge by’umwihariko ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ikoreshwa ry’urumogi hari ibihugu bimwe bibyemerewe ariko bigakorwa hatanzwe uburenganzira ariko hari n’ibindi bihugu bifite abaturage barunywa bitemewe ugasanga babikora bacungana na Leta.

Mu bihugu bya Afurika, harimo ibifite abaturage benshi bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi aho usanga ibarurishamibare ryabo iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye 2021, bwagaragaje ko umubare w’urubyiruko muri ibyo bihugu ari urubyiruko ugereranyije n’abakuze, ndetse isesengura rikaba ryerekana ko mu 2030 imibare izaba yazamutseho 40.

Reka turebere hamwe ibyo bihugu 10 bituwemo n’abaturage banywa urumogi kurusha ab’ibindi bihugu nkuko tubikesha opera news africa.

10. Ghana
Iki gihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afurika gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 2 bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.Muri iki gihugu gucuruza cyangwa kunywa urumogi ntibyemewe kuko ufashwe ahanishwa gufungwa imyaka 5.

9.Madagascar
Ni igihugu kibarizwa ku nyanja y’Ubuhinde kikaba gikikijwe n’amazi, gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 2 100 000 bakoresha urumogi.Ikoreshwa ryarwo ntirwemewe ariko rurahingwa rukagurishwa, aho usanga mu ngo z’abaturage cyangwa uduce runaka bahisemo ariho runywebwa cyane.

8. Uganda
Iki gihugu ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage baho bangana na miliyoni 2600000 bakoresha urumogi, ndetse ho usanga mu ngo zaho bizwi nka (Ghetto) urubyiruko ruhateranira bakarunywa.

Muri Uganda byaremejwe ko inganda zishobora gutunganya zikanagurisha urumogi hanze y’igihugu ariko bigakorwa n’abafite igishoro nibura kuva kuri miliyoni 5 z’amadorali y’amerika.

7. South Sudan
Kuva mu 1924, Sudan yashyizeho itegeko rikumira ikoreshwa ry’urumogi, ntibyakuyeho kuri ubu ko abaturage barirengaho ndetse abagera kuri miliyoni 2700000 barukoresha mu buryo butemewe. Ku muntu ufashwe akoresha urumogi ashobora no guhanishwa kwicwa.

6.Kenya
Kenya ni igihugu kibarizwa muri Afurika y’Uburasirazuba.Iki gihugu isanzwe gifite abaturage bagera muri miliyoni 53, abaywa ikiyobyabwenge cy’urumogi babariwa muri milini eshatu.

Nubwo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’urumogi bitemewe muri Kenya, usanga abaturage bamwe bacunganwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiyobyabwenge bakarunywa ndetse ngo usanga hari uduce runaka biba bizwi ko rwiganje.

5.Tanzania
Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 60 , muri abo usanga 3 600,000 bakoresha urumogi n’ubwo bitemewe ku ruhinga cyangwa kurugurisha.Abaturage bamwe usanga barunywera aho batuye , gusa ufashwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 30.

4.DR Congo
Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu byemeje ihingwa, no kugurisha urumogi ariko ku bigo bifite ibyangombwa aha twavuga nk’ibigo bifite aho bihuriye n’ubuvuzi n’ibindi bifite aho bihurira n’ubushakashatsi. Nubwo gukoresha urumogi bitemewe muri Congo miliyoni 5 baruywa mu buryo butemewe.

3.Egypt
Egypt ni igihugu gifite abaturage barengaho miliyoni 100 , abagera kuri miliyoni 5 900000 banywa urumogi rwihishwa.

2.Ethiopia
Ethiopia ni kimwe mu bihugu bikungahaye haba mu buhinzi no ku nganda.Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’urumogi ntabwo byemewe kuko ufashwe ahanishwa amezi 6 y’igifungo. Abaturage bagera kuri miliyoni 7100000 bararunywa.

1.Nigeria
Nigeria ni cyo gihugu gifite abaturage benshi banywa urumogi kurusha ibindi byo muri Afurika kikaba icya 3 ku isi. Ntabwo gukoresha icyo kiyobyabwenge cyemewe n’ubwo gikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 2800000

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *