Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yemereye imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, avuga ko yamaze imyaka igera kuri ibiri arunywera mu Butaliyani aho yabaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi ni bwo Turahirwa yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ni nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 28 Mata n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumukurikiranyeho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahamagajwe na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
RIB yasobanuye ko mu byaha uyu musore yari akurikiranweho “hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Ni icyaha Turahirwa yemereye urukiko, avuga ko yanywaga ikiyobyabwenge cy’urumogi akiba mu Butaliyani.
Yemeye kandi ko ubwo yatabwaga muri yombi yafatanywe urumogi iwe, gusa akavuga ko ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwagejeje Turahirwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko mu isuzumwa yakorewe bamusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero cya 321.
Bwavuze ko mu gusaka urugo rwa Turahirwa, basanze agapfunyika k’urumogi mu ishati yari mu nzu ye.
Mu kwiregura, Turahirwa yavuze ko yakaryojwe icyaha cyo kunywa urumogi mu gihe yaba yayarunywereye mu Rwanda.
Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho guhindura passport yahawe n’Urwego rwa Leta, agashyiraho amakuru y’uko yahinduriwe igitsina n’itariki y’amavuko.
Ni icyaha Turahirwa yahakanye, avuga ko atigeze ahindura urwandiko rwe rw’inzira.
Yavuze ko nta kigaragaza ko ari urwandiko rwe rw’inzira yahinduye, ko ahubwo icyabayeho ari uko yafashe kopi yarwo agakuraho bimwe mu biruranga.
Uyu musore yavuze ko yabikoze kubera filime yitwa “Kwanda season One” amaze igihe ategura ari na yo igaragaramo iyo kopi, gusa avuga ko nta hantu na hamwe yigeze ayikoresha ayiyitirira.
Moses yabajijwe niba atemera ko guhindura urwandiko rw’inzira bigize icyaha, avuga ko yashyize kopi ya Passport ye ku rubuga rwa Instagram nyuma ahitamo kuyisiba kuko byaje guteza ibibazo.
Yavuze gusiba nimero z’icyo cyangombwa abona bidakwiye kuba icyaha.
Me Bayisabe Irené wunganira uyu munyamideli yavuze ko itegeko rihana umuntu wakoze inyandiko mpimbano risobanutse, bityo ko uwo yunganira icyo yahinduye ari kopi y’urwandiko rwe rw’inzira aho guhindura urwandiko rw’inzira nyirizina.
Yavuze kandi ko ibiyobyabwenge Turahirwa yasanzwemo ari ibyo yanyoye akiri mu Butaliyani nk’uko na we yabyemeye, bityo ko urukiko rukwiye kubishingiraho rumurekura agakurikiranwa adafunze.
Ubushinjacyaha bwasabiye Turahirwa gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.
Uregwa ku rundi ruhande yasabye urukiko kumurekura akaburana adafunze, yemera gutanga inzu ye ya Moshions nk’ingwate ifite agaciro k’arenga Frw miliyari 3.
Icyemezo cya ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2023.


