
Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu cy’Uburusiya , yemejwe itabwa muri yombi ry’umugore w’umupfakazi wakodesheje umwicanyi kabuhariwe kugirango amwicire abana be batatu bityo ntazagire uwo araga imitungo.
Police yo mu gace ka Krasnoyarsk, ikimara kumenya ayo makuru ngo yahise imuta muri yombi nyuma yo kwishyura umwicanyi amafaranga ya mbere mu gihe andi yari kuyamuha umugambi yacuze urangiye.
Polisi itangaza ko uyu mugambi yawucuze abifashijwemo n’inshuti ye yamushakiye uwo mwicanyi.Itangaza ko yabaguye gitumo akimara kwishyura umwicanyi wari wategetswe kubanza kwica umukobwa umwe muri abo bana be, akaza gukurikizaho babiri bari basigaye bityo akabona kwishyurwa amafaranga yari asigaye.
Metro.co.uk itangaza ko uyu mugore w’imyaka 67, dosiye ye ikaba ikiri mu butabera ngo akurikiranwe n’amategeko.Naho abana be batatu yashakaga kwicisha harimo umuhungu wavutse mu 1978 naho abakobwa bavutse mu 1974.Kugeza ubu ngo bakaba bameze neza.


