Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yandagaje ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziri mu gihugu cye n’uwahoze ari Komanda wazo, Major General Jeff Nyagah, uherutse kwegura.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu ruzinduko yagiriye muri Botswana kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023, Tshisekedi yasobanuye icyatumye asaba ubufasha mu bihugu biri mu muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) kandi iza EAC na zo zaragiye gufasha igihugu cye.
Tshisekedi yavuze ko ingabo za EAC zagiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro itarahagaritse imirwano, ntirambike intwaro cyangwa ngo irekure ibice yafashe gusa ngo nta byo zigeze zikora, ahubwo ngo zahisemo gukungika na M23.
Perezida wa RDC yagize ati: “Uyu munsi mu bice bimwe na bimwe, hari agakungu kagaragara hagati y’ingabo za EAC n’abaterabwoba ba M23, ibyo ntibiri muri gahunda yateganyijwe. Bamwe mu basirikare b’izi ngabo z’akarere bavuze beruye ko batagiyeyo kurwanya M23.”
Maj. Gen. Nyagah wari utakivuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC tariki ya 27 Mata, amumenyesha ko yeguye kubera impamvu zirimo umutekano we ugeramiwe, asobanura uburyo mu gihugu yoherejwemo hakomeje ubukangurambaga bugamije kumwibasira hamwe n’ingabo ze.
Tshisekedi muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure ya Nyagah ari ibinyoma. Ati: “Hari ikindi ikibazo cy’uwari umuyobozi w’izi ngabo, General Jeff Nyagah, weguye mu buryo bwahwihwiswaga, twese aradutungura ubwo yavugaga ku kwibasirwa, ukwibasirwa atigeze atubwira. Kubera iki atigeze abitubwira? We ubwe arabizi.”
Tariki ya 28 Mata, nyuma yo kwegura kwa Nyagah, Perezida wa Kenya, William Ruto yahise ashyiraho Maj. Gen. Alphaxard Muthuri Kiugu nk’umusimbura we. Tshisekedi kuri uyu wa 9 Gicurasi yatangaje ko uburyo uyu na we yashyizweho burimo ikibazo, kuko yabikoze nta wundi abimenyesheje muri aka karere.
Yagize ati: “Ubwo [Nyagah] yafataga icyemezo cyo kuva muri RDC, Kenya yahise ishyiraho undi komanda w’izi ngabo atagize uwo abimenyesha nk’aho izi ngabo ari iza Kenya gusa. Nta gushidikanya harimo ikibazo. Dukwiye kubishyiraho umucyo.”
Manda y’amezi atandatu ingabo za EAC zari zifite muri RDC yararangiye, ariko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yasabye ko zakongezwa andi mezi atandatu kugira ngo zikomeze gukora inshingano zahawe. Tshisekedi yasubije ko zizabavira mu gihugu burundu muri Kamena 2023 mu gihe umusaruro zitanga uzaba udahagije.



