Umuherwe Elon Musk yagumuye abakoresha WhatsApp

Umunyamerika Elon Musk uri mu baherwe ba mbere ku Isi, akaba ari na we Muyobozi Nshingwabikorwa w’urubuga rwa Twitter, yatangaje ko WhatsApp ya mugenzi we Mark Zuckerberg atari iyo kwizerwa.

Musk kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023 yagize ati “WhatsApp si iyo kwizerwa”, asubiza Enjenyeri wa Twitter winubiraga ko mu gihe yari asinziriye, telefone yakiriye amamenyesha yifashishaga insakazamajwi, bimubuza amahwemo.

Uyu Enjenyeri witwa Foad Dabiri yagize ati: “WhatsApp yakoresheje microphone mu gihe nari nsinziriye, no kuva ubwo nabyukaga saa 6 AM. Biri kugenda bite?”

WhatsApp yatangaje ko yamaze amasaha 24 ivugana n’uyu Enjenyeri, igaragaza ko ikeka ko byaba byatewe n’impamvu zitayiturutseho. Iti: “Mu masaha 24 yashize, twavuganye na Enjenyeri wa Twitter wagaragaje ikibazo cye telefone ye ya Pixel na WhatsApp. Dutekereza ko hari uburyo bwo muri Android bwerekanye nabi amakuru mu mwanya w’ibanga, kandi twasabye Google kubikoraho iperereza ryihuse.”

Iki kigo cyatangaje ko kidafite ububasha bwo gukoresha insakazamajwi za telefone y’umukiriya, keretse mu gihe agihaye uburenganzira, kandi na bwo ibiganiro agira bikaba ibanga rye. Kiti: “Abakiriya bafite ubugenzuzi bwuzuye ku mikorere ya Mic. Mu gihe WhatsApp ihawe uburenganzira, ikoresha Mic gusa mu gihe umukiriya ari guhamagara, yifata ijwi cyangwa ari kuri videwo. Ikindi, WhatsApp ntabwo ishobora kubumva kuko ni itumanaho ritarenga aho.”

Elon Musk anenze WhatsApp mu gihe ari kuvugurura Twitter ku buryo izajya igira uburyo ikoramo bwinshi bumeze nk’ubw’abakeba, burimo kuganira hifashishijwe amajwi n’amashusho, gusubiza ukoresheje utumenyetso tuzwi nka ‘emoji’ n’ubundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *