Nyuma y’imyaka itatu ya mbere y’imikoranire, Paris Saint-Germain, imwe mu makipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi ndetse ifite izina muri siporo yamamaza u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yongereye masezerano ifitanye na RDB azageza mu 2025 .
Nkuko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 10 Gicurasi, muri aya masezerano Visit Rwanda izakomeza kugaragara ku myambaaro ya PSG izakomea kwerekana u Rwanda nk’ahantu hambere mu bukerarugendo n’ishoramari ku mugabane wa Afurika, guteza imbere umuco, no guhanga udushya, no guteza imbere ikawa y’u Rwanda n’icyayi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga, yagize ati: “Hariho byinshi mu bufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain uretse guteza imbere gusura u Rwanda gusa. Bigamije gutezaimbere imikoranire mu muco, imyambarire, ubuhanzi, no guteza imbere umupira w’amaguru, kandi bidufitiye akamaro kanini.”
Yongeyeho ati: “Paris Saint-Germain iduha urubuga rutangaje rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda ku bafana babarirwa muri za miriyoni ku Isi. Twishimiye kuba dushobora gukomeza ubufatanye ndetse no gukorera hamwe byinshi. ”
Mu myaka mike gusa, u Rwanda rwabaye ahantu nyaburanga ku bukerarugendo ku Isi. Niho hari ingagi nziza cyane zo mu misozi muri Parike y’ibirunga na Big 5 muri Parike ya Akagera. Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ingendo, imbaraga z’igihugu mu kwimenyekanisha nk’ahantu nyaburanga zacyemereye kugarura ibikorwa by’ubukerarugendo cyishimiraga muri 2019 no kubisubiza kuri uwo muvuduko mu 2023.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni baturutse mu mahanga kandi kinjiza hafi igice cya miliyari y’amadorari avuye mu bukerarugendo, imibare rwifuza kugeza kuri miliyoni 800 z’amadolari muri 2025.


