busi yaguye ahari inzuki

Inzuki zigeze kwica abantu 1000, zigabije abarokotse impanuka ya bus hafi kubica

busi yaguye ahari inzuki
busi yaguye ahari inzuki

Abantu 6, barimo umugore n’umwana we we w’imyaka 8 , bitabye imana nyuma y’uko imodoka (Bus),ihirimye mu kibaya cyari kirimo inzuki abasigaye zibahundagaraho.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, nibwo muri Nicaragua, habereye isanganya ubwo bus y’abanyeshuru yari itwaye abarenga 20, yataye umuhande imanuka mu kibaya cyari kirimo inzuki zikomoka muri afurika zirabigabiza zirabarya hafi kubura ubuzima.

Ubukana bw’izo nzuki bwabaye bwinshi kugeza n’aho ngo zose zavuye aho zari zagitse(mu bwororero bwazo ) zitangira kurya abasigaye ariko n’ababuze ubuzima ntizabatinye.

Abagera kuri 45 muri 60, barimo na shoferi barakomeretse.Abaturage bari batuye hafi aho bagerageje kubatabara ariko inzuki zirabatangira bategereza ubundi butabazi.

Polisi yo muri ako gace yaratabaye inkomere zirimo umugore utwite n’umwana w’imyaka 14 bajyanwa kwa muganga, iperereza rikaba rikiri gukorwa ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.Ubushakashatsi bwakorewe kuri izo nzuki bwagaragaje ko zikomoka muri Afurika ngo zikaba zizwiho kuryana no kwirukankana abazegereye by’umwihariko abazisagariye.

Metro.uk.com itangaza ko ngo izi nzuki zimaze kwica abantu bagera ku 1000, zinarya inyamaswa zirimo ingamiya. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko ubukana bwazo bwikubye inshuro 10 izo mu Burayi.
capturelll-3.png
captureppp.png
capturehhh.png

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *