Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ ukina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, yasabye imbabazi umusifuzi Ishimwe Didier nyuma yo gukoreshwa n’umujinya bikarangira amukubise umutwe.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaguyemo miswi na Kiyovu Sports igitego 1-1.
Kwitonda Alain’Bacca’ ni we wafunguriye APR FC ku gitego cyo ku munota wa 23 w’umukino, mbere y’uko Mugiraneza Floduard yishyurira Kiyovu Sports ku wa 74.
Wari umukino warimo ishyaka cyane ku ruhande rwa APR FC.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 w’umukino Kwitonda Alain ‘Bacca’ yatsinze igitego cyashoboraga gutuma APR FC itahana intsinzi, gusa umusifuzi Ishimwe Didier aza kucyanga nyuma yo kwemeza ko Nshimiyimana Yunusu wari hafi y’umunyezamu Kimenyi Yves wa Kiyovu yari yabanje kurarira.
Ni icyemezo cyitishimiwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC; bituma birukankira ku musifuzi Didier mu rwego rwo kumutura umujinya.
Mugisha Bonheur ari mu bageze mbere kuri uyu musifuzi wo ku ruhande ahita amudoma [amukubita] umutwe woroheje.
Ni imyitwarire yamaganiwe kure n’abakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje ko itari ikwiriye.
Mugisha mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasabye imbabazi umusifuzi Ishimwe Didier ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku bw’imyitwarire mibi yagaragaje.
Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w’ejo hashize w’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports.”
Aya makipe yombi biteganyijwe ko azongera kwesurana ku Cyumweru mu mukino uzasiga hamenyekanye imwe muri zo izakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.


