Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibajije ubugira karindwi, nyuma y’umupolisi uheruka kurasa mu cyico umugabo w’Umuhinde amusanze aho akorera.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu ni bwo umupolisi wamenyekanye ku mazina ya Police Constable Wabwire Ivan yinjiye ahakorera ikigo cy’imari cyitwa TFS Financial Services, arasa mu cyico Umuhinde witwa Uttam Bhandari wari umuyobozi wacyo.
Byabereye ahitwa Raja Chambers, ku muhanda uzwi nka Parliamentary Avenue mu mujyi wa Kampala.
Polisi ya Uganda yatangaje ko muri 2020 uyu mupolisi yari yaratse inguzanyo muri iki kigo, hanyuma akaba yari aje gusaba uriya Muhinde inyandiko igaragaza umubare w’ideni yari afite kugira ngo ayijyane kuri Banki itatangajwe ngo izagure inguzanyo ye.
Amashusho ya CCTV camera yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwo mupolisi avugana n’uriya muhinde; mbere y’uko amurasa amasasu agahita ahanuka mu ntebe yari yicayemo.
Mu mashusho abandi bantu bari kumwe na bo mu cyumba bahita barwana no gusohoka bwangu, nyuma umupolisi akagenda abakurikiye.
Mu mwanya muto umupolisi arongera akagaruka agafata rumwe mu rupapuro rwari ku meza, mbere yo kongera kurasa amasasu menshi wa muhinde wari ukiryamye aho yaguye yifashishije imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.
Polisi ya Uganda mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko PC Wabwire Ivan nyuma yo kurasa Bhandari yahise acika na moto, gusa ikaba irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo imute muri yombi.
Perezida Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yihanganishije umuryango mugari w’Abahinde baba muri Uganda ku bw’urupfu rwa mugenzi wabo.
Yagize ati: “Banya-Uganda by’umwihariko Bazzukulu, nimwihangane ku bw’urupfu rw’umwe mu bantu bacu b’Abahinde, bwana Uttam Bhandari wishwe n’umupolisi w’ipeti rya Police Constable witwa Wabwire Ivan.”
Museveni yavuze ko amakosa nk’ayo uriya mupolisi yakoze byoroshye cyane kuyirinda; mbere yo kwibaza ibibazo birindwi byose.
Ati: “Ni gute umupolisi utari mu kazi atunga imbunda? Yavuye kuri Poste ya Polisi akoreraho yitwaje imbunda nta ruhushya afite kugira ngo akore icyaha? Ni gute imbunda zibikwa muri Polisi? Ese nta bashinzwe umutekano baba kuri site uwishwe yari ari?”
Museveni yakomeje yibaza ati: “Kuki abahashinzwe umutekano bemereye umuntu ufite intwaro kwinjira mu nyubako idafite abarinzi? Ese [uwarashe] yaba yarigeze kugira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe? Niba yarigeze kubigira se, kuki ubuyobozi bwa Polisi butabibonye ngo bukore igikwiye?”
Perezida wa Uganda yavuze ko mu gihe ibi bibazo byose byaba bishoboye gusubizwa, icyuho kiri mu nzego z’umutekano za Uganda cyabasha kuzibwa.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntiratangaza niba irashobora guta muri yombi uriya mupolisi.


