image_2023-05-12_135642601.png

“Ababana bose barashwana” Nyina wa Cristiano avuga ku mubano w’umuhungu we na Georgina

image_2023-05-12_135642601.png
Hashize iminsi,mu bitangazamakuru bitandukanye, havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cristiano Ronalido n’umugore we ko aba bombi baba batameranye neza.Ibi rero byamaganwe na Nyina w’uyu mukinnyi avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe.

N’ubwo yatangaje ibyo, yavuze ko uyu muhungu we uko abanye n’umugore nta kibazo kirimo ahubwo ngo abantu nibo bari kubitiza umurindi.Yahakanye amakuru yanavugaga ko aba bombi bashobora gutandukana.

Dolores Aveiro w’imyaka 68 ubwo yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye yavuze ko ibyo bavuga ku muhungu we byose ari ibinyoma.

Imvano y’iri tandukana ryvuzwe mu bitangazamakuru byo muri Espagne, ngo ni uko uyu mugore wa Ronaldo asesagura amafaranga menshi aho bari muri Soudi Arabia.Uretse na Nyina wabihakanye, yaba Ronaldo n’umugore we nabo baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

Ikindi kandi uyu mubyeyi yahakanye ko yaba yarahagaritse gusura umuhungu we bitewe n’uko atiyumvamo Georigina,avuga ko impamvu atakijyayo cyane ko ari uko bitwara amasaha menshi mu ndege bityo bikaba bitamworohera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *