Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa, yemeje ko ba myugariro Buregeya Prince, Niyigena Clement na Jean Claude Niyomugabo batazongera gukandagira mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune.
Aba ba myugariro uko ari batatu bamaze igihe batifashishwa na APR FC, ndetse iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyigeze ibifashisha mu mikino yombi ya ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro iheruka gusezereramo Kiyovu Sports ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Umutoza Ben Moussa aheruka kubwira itangazamakuru ko “Buregeya, Niyigena na Niyomugabo ntabwo bazongera gukina muri iyi season kandi tuzakumbura umusanzu wabo muri iyio season.”
Buregeya Prince Aldo usanzwe ari Visi-Kapiteni wa APR FC, Niyigena Clement na Claude Niyomugabo bari mu bakinnyi APR FC yagenderagaho cyane, ibisobanura ko izakina imikino itatu isigaje muri uyu mwaka w’imikino itabafite.
Ni imikino irimo ibiri y’umunsi wa nyuma wa shampiyona APR FC izahuriramo n’amakipe ya Rwamagana City na Gorilla FC ndetse n’uwa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro izahuriramo na Rayon Sports ku wa 03 Kamena.
Isuzuma ry’ibanze ryari ryagaragaje ko Niyigena Clement arwaye Malaria, mbere y’uko uyu musore asangwamo ubundi burwayi umutoza we yirinze gutangaza.
Buregeya Prince we aheruka gukandagira mu kibuga muri Werurwe uyu mwaka ubwo APR FC yatsindaga Marines FC muri shampiyona, mu gihe Niyomugabo wamaze kubagwa we yavunikiye mu mukino wa shampiyona APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 muri Gashyantare uyu mwaka.


